Perezida Kagame n’itsinda ry’abagize »Conservative Party »

Mu mihango yabereye mu ngoro Inteko Nshingamategeko ikoreramo yari iyobowe na Perezida Paul Kagame, abadepite batatu n’abacamanza batatu bo mu Rukiko rw’Ikirenga barahiriye kuzatunganya imirimo yabo neza. yabiwye abo bayobozi, kimwe n’abandi, ko baba bakorera igihugu mbere na mbere, iyo bitabaye bityo ingaruka ntizigarukira aho kuko bigera ku Banyarwanda.

Abadepite batatu barahiriye imbere ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ni Rwabuhihi Ezechias wasimbuye Prof Bikoro Munyanganizi wasezerewe mu Nteko kuko akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kunyereza imisoro ya Leta, Jean Baptiste Zimurinda wasimbuye Ntwari Gérard woherejewe guhagararira u Rwanda mu Bubiligi na Jean Damascène Murara wasimbuye Nirere Béatrice wakatiwe igihano cya burundu kubera icyaha cya jenoside. Muri uwo muhango hanarahiye abacamanza bo mu Rukiko rw’Ikirenga Munyangeri Ngango, Mukandamage Marie José na Rugambirwa Reuben.

Muri uwo muhango, Perezida Kagame yibanze ahanini ku kuzuza inshingano ku bayozi bigenda bigaragara ko batabigeraho cyangwa bakishyirira mu mufuka wabo umutungo baragijwe w’abaturage.

Perezida Kagame yabwiye abayobozi bari aho ko batagomba kwitana bamwana kubera kuba barashyizwe ku mwanya wa mbere muri raporo iherutse gusohorwa n’Umuvunyi ku bamunzwe na ruswa kurusha abandi. Ngo ahubwo byagombye kubaviramo impaka nziza zubaka, kuba byarabyaye impaka ubwabyo bikaba ari byiza kuko nyuma yazo abantu bakagombye kubikosora bityo bakabasha kubaka sosiyeti.

Nk’uko Perezida abivuga, hamwe na hamwe abayobozi bagiye bacunga nabi umutungo w’abaturage. Raporo y’Umuvunyi nayo irushahogusobanura ko hari intambwe ndende imaze guterwa mu kugaragaza ibibera muri sosiyeti nyarwanda. Ni koko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka abayobozi batandukanye bagiye bavanwa ku mirimo bakoraga, abandi bakiyeguza kubera ahanini kwiharira umutungo wa rubanda bari bashinzwe kuvuganira. Ikinyamakuru cya The New times gitangaza ko abayobozi b’ibanze batorwa bangana na 50% bamaze kuvaho guhera muri 2006, igihe amatora yabaga.

Kuba abayobozi batandukanye bagenda bava ku mirimo bakoraga, Perezida Kagame avuga ko abantu batagombye kubigiraho ikibazo kuko ahanini atari uko baba babuze ubumenyi cyane ko bari mu bafite ubwo bumenyi kurusha abandi. Ahubwo kuba bafata imitungo y’abaturage bakayigira iyabo ni ikibazo cyo kwitiranya inshingano bahawe n’ibyabo ku giti cyabo. Kuba ari benshi bagenda bakurwa ku mirimo batatunganyije neza ngo ntabwo byagombye gutera Abanyarwanda. Perezida Kagame yagize ati «  Ntabwo igihangayikishije ari uko bava ku mirimo bari barashinzwe, ahubwo ikibazo ni igituma bava kuri iyo mirimo  ». Uko kuvanwa ku buyobozi impamvu byiyongera ni uko imyumvire n’ubushake byo kurwanya iyo migirire mibi y’abayobozi igenda izamuka.

 

http://www.orinfor.gov.rw/imvaho907a.htm

Posté par rwandaises.com