Jenerali James Kabarebe aha impano mugenzi we w’Ububiligi Jenerali Charles Henri Delcour (Foto / J. Mbanda)
Thadeo Gatabazi

KIGALI – Kuri uyu wa mbere tariki ya 07 Nzeri 2009 Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Jenerali James Kabarebe ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bubiligi Jenerali Charles Henri Delcour bemeje ishyirwaho rya komisiyo y’ubufatanye mu bikorwa bya gisirikari(Joint Technical Commission) hagati y’ibihugu byombi.

Ibyo byabaye hagati y’abo bayobozi b’ingabo z’ibihugu byombi, ubwo Charles Henri Delcour n’intumwa zari zimuherekeje bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 4, rugamije kunoza umubano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’u Bubiligi, ndetse hanareberwa hamwe aho bakwiriye gufatanya.

Mu kiganiro Charles Henri Delcour yahaye abanyamakuru nyuma yo kuganira na mugenzi we w’u Rwanda, yavuze ko icyari kigamijwe cyane ari uguhura na bagenzi be b’u Rwanda ngo barebere hamwe uko bahuza bakananoza imikorere mu bya gisirikari ariko agira ati “u Rwanda ni uko twasanze arirwo pfundo ry’umutekano mu Karere”.

Ikindi, yavuze ko urwo ruzinduko rwari runagamije kuganirira hamwe ibice by’ingenzi mu bikorwa bya gisirikari, aha yemeye ko igihugu cye kizafasha u Rwanda mu guhugura no kwigisha abasirikari barwo mu byerekeye kurwanira bucece (Commando training) n’ibindi bitandukanye.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Majoro Jill Rutaremara we akaba yaravuze ko umugaba mukuru w’ingabo z’u Bubiligi bwari ubwambere asura u Rwanda kuva ahawe uwo mwanya mu kwezi kwa Mata 2009, kandi u Rwanda akaba ari igihugu cyo ku mugabane w’Afurika asuye bwa mbere.
Akomeza agira ati “nahisemo kuza gusura u Rwanda kubera ibyo rugaragaza haba mu gihugu no mu Karere”. Mu ruzinduko rwe kandi Charles akaba yarabanje gusura aho ingabo z’u Bubiligi zarasiwe muri Camp Kigali mu gihe cy’urugamba n’ahandi nko ku rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi mu Mujyi wa Kigali”

Jenerali Charles yavuze ko u Bubiligi bwari busanzwe bufatanya n’ingabo  z’u Rwanda zirenga 25 buri mwaka mu bikorwa by’amahugurwa mu bya gisirikari bujyanye no kurinda indege ku bibuga (air traffic control).
Muri iyi nama kandi hemejwe ko abo bayobozi bombi bazahura muri Mutarama 2010 gutangiza ku mugaragaro ibyo bumvikanyeho by’umwihariko ibikubiye muri iyo komisiyo bemeranije ariyo Joint Technical Commission mu rurimi rw’icyongereza.

Mbere yo gusoza uruzinduko rwe, uwo muyobozi akaba azasura ibikorwa bitandukanye by’ingabo z’u Rwanda birimo ishuri rya gisirikari rya Gako. Asoza ubutumwa bwe yavuze ko yizeye kuzafatanya n’u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano ku Isi kuko u Rwanda rubifitemo uburambe.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=287&article=9010

Posté par rwandaises.com