image

Bimaze kumenyerwa gutora Nyampinga ubahiga ubwiza mu karere ka Afrika y’uburasirazuba, Miss East Africa. Muri gahunda yo kwitegura icyo gikorwa ibihugu bigize EAC, bibanza gutora nyampinga uzabiserukira. Mu Rwanda rero, icyo gikorwa kikazaba kuya 31 Ukwakira 2009.

Icyo gikorwa kikaba giteganijwe kuzabera muri Serena Hotel. Aya marushanwa akaba agamije guhitamo umunyarwanda uzahagararira u Rwanda muri Miss East Africa 2009 azabera mu gihugu cya Tanzaniya mu kuboza uyu mwaka.

Ibisabwa ba nyampinga bacu kugira ngo bajye mu mubare w’abazatorwa hari:

– Kuba uri igitsina gore, ukaba ufite imyaka iri hagati ya 18 na 28 y’amavuko
– Kuba ukiri ingaragu ukaba kandi utarabyaye
– Kuba ufite imico ndetse n’imigenzo myiza.
– Kuba urengeje metero imwe na santimetero mirongo itandatu na zirindwi (1 m 67)

Kwiyandikisha bikaba bikomeje kuri http://www.misseastafricarwanda.com
Uzatsindira iri kamba azahagararira u Rwanda muri Miss East Africa 2009.
Umuterankunga w’ibi birori akaba ari Minisiteri y’umuco na Sport mu Rwanda.

image
Miss East African 2008 (www.misseastafricarwanda.com)

Miss East Africa ahembwa byinshi harimo Gutembera mu bihugu byinshi ku isi, gusura no kuganira n’abakuru b’ibihugu ndetse n’abandi banyacyubahiro benshi ku isi n’ibindi byinshi.

Byakusanijwe na KAREKEZI Parfait

 

 http://www.igihe.com/news-4-8-817.html

Posté par rwandaises.com