Perezida wa Ibuka, Théodore Simburudari (Foto / Mbanda)

Jean Ndayisaba

KIGALI – Mu itangazo yashyize ahagaragara ku wa 19 Ugushyingo 2009, Simburudari Théodore, Perezida w’umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 yatangaje ko abacamanza b’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rukorera Arusha muri Tanzaniya, badaha uburemere bukwiye icyaha cya Jenoside.

Ngo ibi bigaragarira mu gutanga ibihano bito no kugira abere abagize uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Nk’uko Simburudari Théodore akomeza abivuga, iyi mikorere mibi ifite inkomoko ku bacamanza ubwabo, abatangabuhamya, abakozi b’urwo rukiko bashinzwe gukora amaperereza ndetse n’abasemuzi.

Ikindi ngo ni uko abacamanza ba ICTR barangwa no kutita ku kumenya uko Jenoside yabaye n’aho yakorewe kuko batagera mu Rwanda ngo bahamenye.

Simburudari yongeyeho ati “kuva uru rukiko rwajyaho mu Gushyingo 1994, n’ubwo hari imanza zaciwe burundu zikemeza ko ibyabaye mu Rwanda ari Jenoside yakorewe abatutsi, ntabwo rugaragaza uko iyo Jenoside yateguwe n’ababigizemo uruhare”.

Mu bagizwe abere bitewe n’iyi mikorere mibi hakaba harimo Bagambiki Emmanuel wari Perefe wa Cyangugu, Ntagerura André wari Minisitiri ku butegetsi bwa Habyarimana Juvénal na Leta y’abatabazi, Protais Zigiranyirazo na Padiri Hormisdas Nsengimana bagizwe abere ku wa 17 Ugushyingo 2009.

Kuri iki kibazo, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Tharcisse Karugarama yagize ati “iki ni icyemezo kibabaje. Ni umunsi w’akababaro ku Rwanda, ni umunsi w’akababaro ku bacitse ku icumu kubona umuntu wo mu kazu wateguye Jenoside, aba umwere”.

Kubera iyi mikorere mibi, Ibuka irasaba Umushinjacyaha Mukuru wa ICTR, Hassan Boubacar Jallow, ko yakora isuzumamikorere ku bakozi b’uru rukiko, bityo abakora nabi bakirukanwa.

Ibuka kandi ikaba isaba Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye gukorera isuzumamikorere abacamanza barekura abicanyi, urugero nk’umucamanza Eric Mose wagize umwere Padiri Hormisdas Nsengimana, Bagambiki na Ntagerura.

 

 http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=318&article=10525

Posté par rwandaises.com