Kuva ku cyumweru tariki ya 1/11/2009, ibiciro byo kuranguriraho amakarita ya MTN byariyongereye. Ibi bikaba byaratumye abadandaza aya makarita (detaillants/retailes) nabo bazamura ibiciro. Iri zamuka ariko ntiivugwaho umwe na bose.

Kuri uyu wa kabiri tariki 3/11/2009 nibwo MTN yatanze itangazo ku maradiyo atandukanye no kuri televiziyo y’u Rwanda rivuga ko itazamuye ibiciro, ko abari kubizamura bari kwica amategeko. MTN yatanze kandi nomero abakiliya bahuye n’ikibazo cyo kuzamurirwa ibiciro bahamagaraho.

Nyamara iyo ubajije abagurisha impamvu bashaka gutangira amafaranga 550 cyangwa 600 ikarita yanditseho 500, bakubwira ko ari uko MTN yurije ibiciro iranguzaho ariko ikaba idashaka ko bo babyuriza.

Umwe mu basore bacuruza aya makarita witwa UWIRINGIYIMANA Florien yatangarije igihe.com ko mbere ikarita ya 500 bayiranguraga amafaranga 475, ubu bakaba bayirangura kuri 490 cyangwa 495. Ati “ubwo se niba nungukaga amafaranga 25 ku ikarita imwe ya 500, ubu nkaba nkuramo amafaranga 10 cyangwa 5 gusa, urumva nzabaho nte kandi ngomba kuverisa (verser) boss, nkagira nanjye ayo nkuramo y’ifunguro, inzu n’ibindi nakenera?”

Ku byerekeye amakarita ya 2500, ubundi atagurwa cyane nk’aya 500, uyu musore yadutangarije ko ipaki y’aya makarita bayiranguraga ku 23600, ubu bakaba bayirangura 24150, ni ukuvuga ko bavuye ku nyungu ya 1400 bakajya ku y’amafaranga 850 yonyine!

We n’abandi twabajije badutamgarije ko bagenzi babo bashatse kuzamura ibiciro, amakarita ya 500 bagashaka kuyagurisha kuri 550 cyangwa 600; ababigerageje ariko ngo ntibyabahiriye na gato kuko polisi yabahagaitse ikabajyana ahantu n’ubu bagenzi babo batazi.

Igihe.com yifuje kumenya iyo abaranguza (authorised ditibutors) batekereza kuri ibi, maze twegera umwe muri bo witwa Joseph ukorera muri rimwe mu maduka yo mu mugi wa Kigali rwagati. Yadutangarije ko MTN yazamuye ibiciro, abaranguza nabo biyemeza kubizamura MTN irabemerera, ariko ivuga ko abacuruza amakarita imwe imwe bo bagomba kugumisha ku biciro bisanzwe.

Tumubajije niba iri zamuka bo ntacyo ribakoraho, yagize ati “twe ntiduhomba kuko natwe twurije. Ikibazo gihari gusa ni uko ba bana batacyitabira kuza kurangura kuko nta nyungu bakibonamo. Ibi rero natwe bidukoraho, kuko nk’ubu saa sita zageraga maze gucuruza amakarita afite agaciro nk’aka miliyoni ebyiri ariko ubu zigera na miliyoni imwe ntarayuzuza.”

Iri zamuka ribaye mu gihe ikigo TIGO nacyo gikora mu byerekranye n’itumanaho ikoresha telefoni cyahawe licence yo gukorera mu Rwanda. Twashatse kumenya icyo bo batekereza ku kuba mukeba wabo MTN yongereye ibiciro, batubwira ko ntacyo batangariza abanyamakuru muri iyi minsi kuko bataratangiza ibikorwa byabo ku mugaragaro (lancement official/official launch).

Mu gihe ibintu bikiri mu rujijo, amakuru agera ku igihe.com ni uko kuri uyu wa gatatu hateganyijwe ko ubuyobozi bwa MTN bugomba guhura n’abahagarariye amashyirahamwe y’abagurisha amakarita kugira ngo baganire kuri iki kibazo.

Olivier NTAGANZWA
http://www.igihe.com/news-7-11-1268.html
Posté par rwandaises.com