Umuyobozi mukuru wa RAMA, Dr Gakwaya Innocent(Foto:Imvaho Nshya)

Kapiteni Alexis

Nyuma y’imyaka umunani ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi bw’indwara (RAMA) gishinzwe, hagamijwe guteza imbere ubuzima bw’abanyarwanda, ibimaze kugerwaho n’ibiteganyijwe ni byinshi. Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi mukuru wa RAMA (La Rwandaise d’Assurance Maladie), Dr Innocent Gakwaya, RAMA yashinzwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa polotiki y’igihugu ikubiye mu cyerekezo 2020 aho buri munyarwanda wese agomba kugira ubwishingizi bw’indwara, bityo akabona kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu. Umuyobozi mukuru wa RAMA, Dr gakwaya Innocent akomeza avuga ko intego y’ibanze ya RAMA ari ukuvuza abanyamuryango bayo bose, mu ntangiriro, mu mwaka w’2001 bakaba bari abakozi ba Leta ndetse n’ibigo biyishamikiyeho. Mu mwaka w’2002 nibwo RAMA yafunguye imiryango no ku bakozi bo mu bigo byigenga.

Serivisi nziza kandi nyinshi
Umuyobozi mukuru wa RAMA, Dr Gakwaya Innocent atangaza ko serivisi z’ubwishingizi mu kwivuza RAMA itanga zihera mu kigo nderabuzima kugeza mu bitaro bikuru. Dr gakwaya asobanura ko umurwayi ahabwa imiti hatitawe ku misanzu atanga buri kwezi. Ku birebana n’imicungire y’imisanzu y’abanyamuryango ba RAMA, Dr Gakwaya yemeza ko icungwa neza kuko kugeza ubu RAMA ifite ubushobozi bwo kuba yakwishingira abanyamuryango bayo mu gihe cy’imyaka 2 nta kibazo bahuye nacyo. Ibi kandi binagaragarira mu muturirwa RAMA yenda kuzuza, ibikesha umutungo wayo wacunzwe neza kuva yashingwa.

Serivisi itanga ziriyongera
Usibye kwishyingira kuvuza indwara z’abanyamuryango bayo, RAMA yongeye serivisi ibishyurira, harimo nk’indorerwamo z’amaso (lunettes), insimburangingo z’amenyo (porteuse dentistes) nyamara bizwi ko bihenda cyane, ugereranyije n’ubushobozi bw’abanyarwanda. Kongera serivisi RAMA yishingira abarwayi ndetse no kugera ku bikorwa byinshi byiza, RAMA ibikesha imikorere myiza izira ruswa, nk’uko bitangazwa n’umuyobozi wayo. Mu bihe biri imbere RAMA irateganya kuzajya igurira imiti igabanya ubukana bwa Sida (antirétroviraux) abanyamuryango bayo ndetse n’insimburangingo ku bantu bafite ubumuga butandukanye. Gahunda y’ikoranabuhanga nayo iri mu zikozwaho imitwe y’intoki na RAMA muri serivisi zayo zose itanga. Ikindi RAMA iteganya gukora mu bihe bya vuba ni ukugeza ibiro byayo mu turere twose tw’igihugu uko ari 30 kuko kugeza ubu yakoreraga muri 11 (onze antennes).
Inzitizi zizakomeza gukurwaho
Zimwe mu nzitizi nko kuba RAMA idatanga serivisi zo kuringaniza urubyaro, Dr Gakwaya Innocent, umuyobozi wa RAMA yasobanuye ko ari gahunda itangirwa ku kigo nderabuzima kandi ikagenwa na Minisiteri y’ubuzima ku buryo itangirwa ubuntu. RAMA ngo ishobora kwitabazwa igihe umurwayi yagize ikibazo nko mu kubagwa, bitewe n’ibizamini yakorerwa bihenze kwishyura.Ku kibazo cy’amavuriro yigenga ahenda abantu kubera nta mukozi wa RAMA uba uhari cyangwa se kuko ari kure y’amavuriro ya Leta, abaturage batabona uko bagana ahari RAMA, Dr Gakwaya yatangaje ko ubusanzwe basaba ayo mavuriro kugira umuganga nibura 1 ufasha abo barwayi babagana. N’ubwo ikibazo cy’indwara mu bakozi gihangayikishije, Dr gakwaya atangaza ko ntawe ukwiye kugira impungenge mu gihe afite RAMA, kuko ifite inshingano zo kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda kandi bigakorwa neza (mu buryo bubanogeye).

 

 http://www.orinfor.gov.rw/Imvahonshya.htm

Posté par rwandanews.be