Komisiyo y’igihugu y’amatora yashyize ahagaragara ingengabihe igizwe n’ubusobanuro ku matariki azaberaho ibikorwa bizageza ku matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe tariki ya 9 Kanama.

Gutanga kandidatire kw’abaziyamamariza ku mwanya w’umukuru w’igihugu bizaba hagati ya tariki 24 Kamena n’ 2 Nyakanga, lisiti yanyuma y’abakandida izemezwa na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Amatora tariki 7 Nyakanga, nkuko The New Times ibitangaza.

Abakandida bazaba bemejwe bazatangira kwiyamamaza tariki 20 Nyakanga bakazasoza tariki ya 8 Kanama ku munsi ubanziriza uw’amatora .

Nkuko biteganyijwe ku ngengabihe, itangazwa ry’uwatsinze amatora rizaba bitarenze tariki 17 Kanama.

Foto: Orinfor
Uwimana P.
http://www.igihe.com/news-7-11-2931.html

Posté par rwandaises.com