Umupfakazi w’uwahoze ari perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana nyuma yo gufatwa mu minsi yashize nyuma akarekurwa, kuri uyu wa kabiri yaba yaramaze amasaha agera kuri atatu asubiza ibibazo by’abashinzwe umutekano mu bufaransa (gendarmerie).

Nkuko tubikesha AFP, Agathe Habyarimana yari yafashwe taliki ya 2 Werurwe 2010 kuri manda zatanzwe n’u Rwanda aho rwifuza ko yazanwa mu Rwanda kubazwa k’uruhare yaba yaragize mu gutegura Jenoside, ariko yaje kurekurwa kuri uwo munsi.

Nyuma yo kuregwa n’u Rwanda madamu Agathe Habyarimana yatanze ubuhamya bwe kuri polisi mu gihe kingana n’amasaha atatu muri serivisi z’abashinzwe ubushakashatsi ku bijyanye n’ibyaha.

Nk’uko AFP ikomeza ibitangaza, umwunganira ariwe Maitre Phillipe Meilhac yemeje aya makuru mu kinyamakuru Le Parisien.

Madamu Agathe yavuye mu Rwanda taliki ya 9/04/1994, “ku munsi w’ejo yavuye mu biro bya polisi nta kibazo, nta mpapuro zimufata, nta nubwo acunzwe”, aya ni amagambo yatangajwe n’umwunganira Me Phillipe Meilhac.

Mu Rwanda arashinjwa ibyaha byo gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside, kuba mu mitwe y’abagizi ba nabi ndetse no kugira uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu.

Gufatwa kwa Agathe Habyarimana byabaye nyuma y’iminsi itanu perezida w’Ubufaransa Nicolas Sarkozy avuye mu Rwanda, rukaba ari rwo ruzinduko rwa mbere rwari rubaye rw’umuperezida w’Ubufaransa kuva muri 1994.

fOTO: La Libre Belgique
SIMBI J.

http://igihe.com/news-7-11-3457.html

Posté par rwandaises.com