Nyuma yuko u Rwanda rusubukuye umubano n’u Bufaransa, maze Ambasaderi Laurent Continni agahabwa kuzahura iyi ambasade mu Rwanda aho yari avuye mu gihugu cya Zimbabwe, ngo ambasade y’u Bufaransa iraca agahigo mu kuba imeze nabi, nta bakozi, ndetse imirimo yo gusana Centre Culturel ikaba iri gukorwa mu buryo buri nkene cyane.

Amakuru ya Jeune Afrique aravuga ko iyi ambasade ifite abakozi 10 gusa, bakaba barimo abafaransa bane n’abanyarwanda 6. Aba rero ngo usanga akazi ambasade iba igomba gukora badashobora kugakora ngo bakarangize bonyine nkuko Jeune Afrique gikomeza kibivuga.

Iyi ambasade ngo ni nto ku buryo bukabije, imirimo imwe n’imwe nko gutanga za Visa zijya mu Bufaransa zitangirwa muri Ambasade y’u Bubiligi.

Hagati aho ngo abanyarwanda basaga 2000 bari basabye kujya kwiga mu Bufaransa, ngo abagera kuri 5 gusa ni bo bemerewe kujya kwiga mu Bufaransa mu mwaka wa 2010.
Mu bijyane n’inkunga igihugu cy’ U Bufaransa cyageneye u Rwanda binyuze muri Ambasade yayo I Kigali, ngo amaeuros agera kuri miliyoni 2 ni yo gusa yemewe gutangwa n’u Bufaransa, akaba ari make cyane ugereranije n’ayatanzwe na USA.

USA rero, ngo cyemeye gutanga amafaranga agera ku nshuro 100 ku yatanzwe n’u Bufaransa, naho u Budage bukaba bwaremeye angana n’inshuro 20 ku yatanzwe n’u Bufaransa.

Hagati aho ngo ibikorwa byo gusana inzu Ndangamurage y’Abafaransa biri gukorwa mu buryo buri nkene cyane ku buryo ngo iyi mirimo iri mu maboko y’Umwubatsi w’Umutaliyani hamwe na Ambasaderi Laurent Continni bonyine.

Moise T.

http://www.igihe.com/news-7-11-4405.html

Posté par rwandaises.com