Ku mugoroba w’uyu wa gatanu byari bishyushye muri Hotel Laico ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali aho abahanzi barimo Meddy, King James, Inganzo Ngari ndetse n’abandi bashyuhije abantu biratinda. Icyo gitaramo cyateguwe na Aimable Kubana afatanyije na City Radio(Inshuti ya Bose).

Igitaramo mu by’ukuri byagaragaraga ko kitabiriwe n’abantu benshi ku buryo icyumba cya Novotel cyuzuye abantu bakabura aho bakwirwa. Itorero rimaze kogera hose, Inganzo Ngari, nk’itorero ryabaye irya mbere mu gihugu, ndetse rikazana n’ibikombe muri Espagne na Afurika y’Epfo, ryasusurukije abantu mu muco wa gakondo biratinda.

Inganzo Ngari ishoje, dore ko byagaragaraga mu bitabiriye igitaramo ko ntawifuzaga ko biba bityo, hajeho umuziki wa kizungu aho abasore n’inkumi babyinnye injyana ya Salsa, ndetse bamwe baza kwigaragaza cyane kuburyo byanabaviriyemo guhabwa amatike yo gutemberera mu gihugu cya Afurika y’Epfo bakazajya kureba igikombe cy’isi.

Ikigaragara ni uko abahanzi b’Abanyarwanda muri iyi minsi bakunzwe cyane kuko Tom Close, Miss Jojo hamwe n’ababyinnyi be b’abahanga cyane, King James, Uncle Austin, The Brothers basusurukije abantu cyane noneho bigeze kuri Meddy biba ibindi bindi. Abantu bose bageragezaga kuririmbana nawe, abana bato, abagore, abasaza, basubiragamo bati: “Genda umubwire ko…”

Ibihe byaranze igitaramo mu mafoto…

image
Abari bo mu Itorero Inganji Ngari basusurutsa abitabiriye
igitaramo mu mbyino zisukuye mu muco nyarwanda

image
King James

image
Tom Close

image
Miss Jojo n’ababyinnyi bo muri Machinal Dance Crew
banyuze abatari bacye

image
Meddy ubwo yahagurutsaga abitabiriye igitaramo aho
byabyinanaga ndetse bakanaririmbana na we, abato n’abakuru

Foto: IGIHE.COM
SHABA Erick Bill

http://www.igihe.com/news-9-22-4831.html

Posté par rwandaises.com