Mu rwego rwo kwibuka ku nshuro ya 16 abazize Jenoside yakorewe abatusi muri 1994, Communauté Rwandaise de Belgique ifatanije na Escale du Nord (Centre Culturel d’Anderlecht) muri Bruxelles, yateguye umugoroba wo kwibuka wabaye tariki ya 25 Gicurasi 2010.

Mu gutangiza uwo mugoroba, Chantal Karara uhagarariye iyo communauté yafashe ijambo asobanurira abari aho ko iyi gahunda ari inshuro ya
gatatu (2008, 2009, 2010), iki kiba ari igikorwa cyiza kandi cyerekana ubufatanye hagati ya communauté rwandaise na commune y’Anderlecht.

Uko gahunda iteye n’impamvu yabateranirije aho

image
Bamwe mu bari bitabiriye umuhango wo kwibuka

Uhagarariye Escale nawe mu ijambo rye yabanje gushimira abari bateraniye, aho cyane cyane Chantal Karara présidente wa Communauté Rwandaise de Belgique bafatanyije gutegura uwo munsi, anasobanura uburyo muri Commune ya Anderlecht bakora ibishoboka byose ngo abaturage b’iyo commune bakangurirwe kumenya Jenoside yakorewe abatutsi, barwanye bivuye inyuma abapfobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Nyuma yo kuvuga umwirondoro wa Karirima Aimable ariwe réalisateur w’izo film no kumushimira, hakurikiyeho umwanya wa projection ya films 2 ( Ma douleur sa liberté et les Oubliés) zakozwe kandi zikerekanwa na Aimable Karirima Ngarambe.

image

Nyuma yo kwerekana film hakuririkiyeho ibiganiro, abari bitabiriye icyo gikorwa bahabwa ijambo, ibibazo byari bihari ahanini byari bihariye nyiri films.

Mu batanze ibitekerezo hano twavuga nka Bwana Bonaventure Rutagira, Tatien Ndolimana Miheto, Dr Jean Mukimbiri, Florence Rasmont, Mazina Déogratias, Alexandre d’Anderlecht n’abandi.

image

Mu gusoza uwo mugoroba wo kwibuka Cécile Kayirebwa nawe yaririmbye indirimbo “Nihoreze abana” yo gufata mu mugongo abana basigaye bonyine no kwibuka ababyeyi babo bishwe urwagashinyaguro bazize uko bavutse.

A.K.N

http://www.igihe.com/news-15-51-4977.html
Posté par rwandaises.com