Nyuma yo kongera guhabwa icyizere n Abanyarwanda mu matora aheruka cyo gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere, Perezida Kagame yakiriye ubutumwa bw ishimwe bwaturutse ku bakuru b ibihugu bitandukanye ndetse n imiryango inyuranye, ashimirwa imiyoborere ye myiza no kubera urugero ibindi bihugu, cyane ibya Afurika.

Perezida wa Singapour, S. R. Nathan yatangaje ko yishimiye umubano wihariye ibihugu byombi bisangiye, urangwa no kugira ibitekerezo bimwe ndetse n ubutwererane mu mishinga y iterambere. Yongeyeho ko ugutorwa kwa Perezida Kagame kugaragaza uburyo abaturage b u Rwanda bishimiye ukureba kure kwe kwatumye ubukungu bw igihugu bwiyongera mu mahoro.

Perezida wa Tunisia, Zine El Abidine Ben Ali, na we yoherereje ubutumwa bw ishimwe Perezida Kageme kubw intsinzi y amatora yo kuwa 9 Kanama avuga ko iyi manda y imyaka irindwi yizera ko muri yo umubano w ibihugu byombi uzarushaho kwiyongera.

Nkuko tubikesha The New Times, ubundi butumwa bw ishimwe ni ubwaturutse kuri Perezida wa Tanzania, Jakaya Kikwete, wagaragaje ko yishimiye umubano mwiza ukomeje kuranga ibihugu byombi, ndetse kandi ko we ubwe afite ubushake bwo gukomeza gukorana bya hafi na guverinoma y u Rwanda kugirango umubano hagati y ibihugu byombi ukomeze gutera imbere.

Umunyamabanga Mukuru w Umuryango w Ibihugu byo mu Karere ka Afurika y Uburasirazuba, Juma V. Mwapacu, mu butumwa bwe yashimiye Kagame ku kuba yaratumye u Rwanda rwongera kwigirira icyizere, afasha Abanyarwanda gutera umugongo amateka mabi yaranze ibihe byashize.

Umuyobozi Mukuru wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere BAD, Donald Kaberuka, na we yoherereje ubutumwa bw ishimwe Perezida Kagame avuga ko impinduka zabayeho mu bya politiki n ubukungu byashyize igihugu mu murongo w icyitegererezo kandi wishimiwe ku rwego mpuzamahanga.

Foto: rpfinkotanyi.org

Kayonga J.
http://www.igihe.com/news-7-11-6768.html
Posté par rwandaises.com