Umwanditsi akaba n’umunyamakuru, umufaransa Jean-Francois Duparquier, yashyize ahagaragara igitabo gishya gikubiyemo ubuhamya bw’umwe mu bahoze ari abatasi ba Ex-FAR, Richard Mugenzi, aho aba avuga kubijyanye n’itegurwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, aho aba ashimangira ko Jenoside yo mu Rwanda atari igikorwa cyatunguranye, ahubwo ko cyateguwe iminsi myinshi, kuva mu mwaka wa 1992.

Ubuhamya bushya bwa Richard Mugenzi bukubiye mu gitabo “L’agenda du Genocide” bugaragaza byinshi mu birebana n’ibikorwa by’ubutasi muri icyo gihe, kujijisha ndetse no kubeshya byaranze iyo Jenoside, anatangaza kandi uburyo ubutumwa bwatanzwe ko FPR yahanuye indege yari itwaye Habyarimana ari ukubeshya, ahubwo we yemeza ko ari itegeko ryari ryatanzwe ryo kubivuga gutyo.

Kuva aya mahano yahitanye abantu barega miliyoni yaba, amakuru atandukanye yagiye avugwa hanze yakomeje kujya agaragaramo ibibazo bibiri by’ingutu; icya mbere kibaza uwahanuye indege falcon 50 yari itwaye uwari Perezida Juvenal Habyarimana taliki ya 6/04/1994, ndetse n’ikibazo cy’uko haba harabayeho Jenoside ebyiri.

image
Richard Mugenzi yahoze ari umutasi ushinzwe gufata ibiganiro binyura ku matumanaho (radio) ya FPR aho yakoreraga mu birindiro bya gisirikare by’ibanga byabaga ahitwa Butotori mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda, aho yari anashinzwe gutanga amakuru atari yo kuri FPR mu baturage.

Yakomeje atangaza kandi ko imyitozo yari afite yayihawe n’ingabo z’Abafaransa mu cyiswe “Operation Noroit”, ingabo zari zaroherejwe na Perezida Mitterand mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu uwari inshuti ye Habyarimana Juvenal, bityo ubutegetsi bwe ntibuhungabane.

Byakomeje kugarukwaho n’itangazamakuru mpuzamahanga nyuma y’ishyirwa ahagaragara ry’iki gitabo ko kitazishimirwa n’abayobozi mu nzego zo hejuru mu gihugu cy’u Bufaransa.

Hejuru ku ifoto:

Umwanditsi w’igitabo « L’agenda du Genocide » Jean-Francois Duparquier

Foto: tlaxcala.es

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-7718.html
Posté par rwandaises.com