Bavandimwe,

Twongeye kubaha ikaze iCharleroi mu Bubiligi. Byaba kandi byiza kutumenyesha ko mutazahabura, bityo tubashe kubitegura neza.

UBUTUMIRE

Ati : Muze duhumurirwe n’Impumuro y’Isoko Iduhuza (Ben Rutabana)
Aho bizabera : i 6060 Gilly , rue Hanoteau n°23,
Italiki : 20 novembre 2010, 20h00

Kubaho ni ngombwa, kubana birakundwa, kubanirwa bikaguma, nyamara kandi bishoboka.
None se wowe uganje iwawe, cyangwa jye wigunze iwanjye, duhuye tugahuza urugwiro, tukibuka utwejo, tukica akanyota, tugasangira twose, tugahuza gahunda, ni iyejo hazaza.
Nyamara gakondo,dushibukaho twese, tuvanaho kubaho, dukesha ibyo byose, yateganije ingamba, ziduhuriza iwacu, n’ahandi dushaka.

Ngwino nawe n’abukunda, nanjye nze nemye, duhurire iwacu, mu gitaramo nyarwanda, gihuza abahungu, gihuza abakobwa, n’abana babibone, ngo ejo ku gihe cyabo, bazakore nk’ibyo uwo muco wa kera, ukomeze uturange, na kera na rindi, Imyaka kalijana.
Nyamara mu gitaramo, tugira n’abahanzi, aba bana b’iwacu, badutaramira neza, mu ngeli nyinshi, tugakunda tugaseka, tugasusuruka.

Mpere mu b’imbere,nyure ku mukondo, mpite ku ruhembe, mpamagare Impanzi, nzishakemo Inyambo, na Rwamutwe babo, Kayirebwa kacu, umukuru mu bareshya, Muyango Yohani, w’Inkera iririmba Inkera kubarusha, arabaruta Suzana, akaba n’Inyamibwa muri bo, nyagutunga abakobwa nka ba Nyiratunga, na ba Julienne, na Beza nka Jeanne, kubura mu gitaramo tubafite bose, n’ubwo a Majyambere y’ubu, adutiza umulindi wo kubumva tudahari, igitaramo cy’i Mihigo, tureba Rutabana, Gipeti ahamiriza, i Cyocyere ari cyose, mpamagaze Faina Numukobwa nk’abandi, n’utundi duhungu, tuberewe twose, ab’itiro ryishe, mbateze Atome,n’Inganji Efuremu.

NTAGENGWA Servil Omar, afatanije n’abavandimwe ba Charleroi babatumiye mu gitaramo cyo kubungabunga no guteza imbere umuco nyarwanda ngo ejo utavaho uducika.
Kwinjira : 15,00€ (harimo ifunguro rya kinyarwanda n’’ikirahuri cya mbere).

NTAGENGWA Servil Omar
Posté par rwandanews