Babiri mu bahoze mu mitwe ya politiki itavuga rumwe na Leta y’ U Rwanda, bari hanze y’ igihugu aho bari muri gahunda yo kurema umutwe wa gisirikare ngo babone uko bazahirika ubutegetsi bwa Guverinoma y’ U Rwanda.

Nk’ uko RNA yabitangaje ari nayo dukesha iyi nkuru, uwitwa Theobald Mutarambirwa wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ Ishyaka PS-Imberakuri na Theoneste Sibomana wari uhagarariye Ishyaka FDU-Inkingi mu Mujyi wa Kigali, bombi bashinze umutwe witwa Rwandese Liberation Rally- Ubumwe cyangwa Rassamblement pour Liberation du Rwanda- Ubumwe(RLR-Ubumwe), aho bakorera muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’ U Rwanda, bahacurira imigambi mibisha.

Nyuma yo kumenya no guhanahana ayo makuru, amashyaka yombi abo bagabo bakomokamo yemeje ko bari batakirangwa mu mubare w’ abanyamuryango babo. Ibyo ngo byakozwe mu rwego rwo kugirango abo bagabo badasiga isura mbi cyangwa ngo bakururire ibibazo ayo mashyaka, dore ko rimwe muriyo, FDU-Inkingi, ryari ritaremererwa gukorera mu gihugu.

Amakuru agera kuri RNA nk’ uko bakomeje babitangaza, ngo Mutarambirwa na Sibomana bari muri Uganda, ariko bikaba bitaramenyekana niba bemerewe gukorera muri icyo gihugu cyangwa Leta ya Uganda izi niba bari muri icyo gihugu. Ikindi ngo ni uko aho babishakiye hose bakunda kwinjira mu Rwanda.

Ayo makuru akomeza avuga ko abo bagabo bahamagarira abantu kubasanga ngo bakore umutwe wa gisirikare uzakuraho ubutegetsi bwo mu Rwanda. Uwo mutwe kandi ngo urahamagarira abantu kujya mu mutwe wa FDLR cyangwa mu yindi mitwe ikorera muri Congo.

Ngo ntibitangiye vuba kuko na nyuma y’ aho Bernard Ntaganda na Ingabire Victoire baterewe muri yombi, Mutarambirwa na Sibomana batangiye kuzana undi murongo utandukanye n’ uw’ amashyaka babagamo, harimo no kurema umutwe wa gisirikare.

Ngo ayo makuru yose yamenyekanye guhera tariki ya 15 Ugushyingo 2010, ubwo hagaragaraga itangazo rigenewe abanyamakuru kuri mudasobwa yahoze ikoreshwa na Mutarambirwa.

Kimwe mu bimenyetso byandistwe mu ibaruwa yohererejwe ishyaka PS-Imberakuri ni uko ngo byaje kugaragara ko izina(IP Address) rya mudasobwa yakoreshejwe mu kohereza iryo tangazo rihuye n’ irya mudasobwa Mutarambirwa yakoresheje yandikira inshuti ze zo mu Burayi.

Ibyo bibaye mu gihe mu minsi ishize Ishyaka Green Party riyobowe na Frank Habineza ryatangaje ko ritakiri mu ihuriro ry’ amashyaka ya opposition yo mu Rwanda(PCC).

Shaba Erick Bill