Abakristo bo mu Rwanda bemera iby’urupfu no kuzuka kwa Yesu bifatanyije na miliyoni z abakristo ku isi hose mu kwizihiza umunsi mukuru wa PASIKA. Uyu munsi waranzwe n’amasengesho yitabiriwe n’imbaga y’abakristo. By’umwihariko ku bagatulika uza ukurikira igisibo cy’iminsi 40 kirangwa no kwigomwa ndetse n’amasengesho bishushanya ibihe Yesu Yanyuzemo.


Mu gihe cy’iminsi 40 ishize abayoboke b’idini Gatulika  bari mu Gihe cy’igisibo.  Ntibakomaga amashyi mu Kiliziya, ntibavuzaga ingoma, nta kubatirisha no gusezeranya ibyo bishushanya ibyo bemera ko Yesu yanyuze mu bihe bibi ndetse akicwa. Ariko kuri iki cyumweru aho bari mu Kiliziya ingoma zari zose amashyi ari yose ndetse habayeho no kubatiza bishushanya ibyishimo bafite kuko bemera ko uyu ari umunsi wa PASIKA, yesu yatsindiyeho urupfu.   


Ubutumwa bwatanzwe kuri uyu munsi bwibanze ku cyo urupfu no kuzuka kwa Yesu bivuze ku buzima bwa muntu.
Mu yandi madini ya Gikristo naho bemera kuzuka kwa Kristo bakanabyizihiza. Ariko aho batandukanira n’abagatulika ku bijyanye na PASIKA ni Ku Gisibo. Mu Itorero ry’abaprespyterienne naho bahuriye mu birori byo kwizihiza Pasika. Imbaga y’abakristo bari bateraniye mu rusengero rw’iri torero mu Kiyovu. Urupfu no kuzuka kwa Yesu ni sihingiro ry’ukwemera kw’amadini menshi ya Gikristo. Ndetse binafatwa nka rimwe mu mayobera y’ukwemera kuko higishwa ko Yesu ariwe wa mbere kandi wenyine wazutse. Perezida w’itorero ry’abapresypterienne Mu Rwanda dr Elysee MUSEMAKWELI mu butumwa yatanze yagaragaje ko na nubu hari abagishidikanya kuzuka kwa Yesu.


Kuri uyu munsi wo kwizihiza PASIKA mu mujyi Rwagati muri Kigali wabonaga hari abantu benshi bitandukanye n’umubare muto w’abantu uhagaragara iyo hizihizwa Noheli n’umwaka mushya.  


Remy Maurice UFITINEMA

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=2770

Posté par rwandaises.com