Yanditswe  na Emmanuel N. Hitimana

Umuryango w’Abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Buholandi uherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu Immaculee Uwanyiligira, uri mu bitabiriye urugendo rw’iminsi ine (Four Day Marches/ Internationale Vierdaagse Afstandsmarsen Nijmegen) rwitabirwa n’abantu benshi baturutse mu bihugu bitandukanye.

Muri uyu mwaka wa 2011, urwo rugendo ruba rugamije guteza imbere siporo n’ubuzima bwiza rwari rubaye ku nshuro ya 95, rukaba rwaragaragayemo abantu bagera ku bihumbi 40, rusorezwa mu mujyi wa Nijmegen uri hafi y’umupaka n’igihugu cy’u Budage.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Immaculée Uwanyiligira yatangarije Radio Netherlands dukesha iyi nkuru ko yitabiriye uru rugendo ahagarariye u Rwanda nk’igihugu giha agaciro ubuzima binyuze muri siporo. Yagize ati : “Siporo ni igice cy’ingenzi mu mucyo turimo kubaka mu Rwanda. Nk’urugero gutwara amagare bimaze kuba ikintu gikomeye. Ubwo nendaga gusoza uru rugendo natekerezaga ku bayobozi b’igihugu cyanjye bava mu biro buri wa gatanu nyuma ya saa sita, bagakora siporo.”

Ambasaderi Uwanyiligira hamwe n’abandi bagenze ibilometero 120 mu gihe cy’iminsi ine muri uru rugendo ruri ku mwanya wa mbere ku isi mu ngendo zitabirwa n’abantu benshi, aho bagendaga ibilemetero bigera kuri 30 buri munsi.

Ambasaderi Uwanyiligira amaze igihe cyenda kugera ku mwaka ahagarariye u Rwanda mu Buholandi. Ku itariki ya 9/9/2010 nibwo yashyikirije umwamikazi w’iki gihugu impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda.

Mbere y’uko ahagararira u Rwanda mu Buholandi, Uwanyiligira yakoze imirimo inyuranye mu Muryango w’’Abibumbye. Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza afite muri politiki mpuzamahanga, amahoro n’umutekano (Master of International Affairs, Peace and Security), yayikuye muri kaminuza ya Columbia muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Mu mwaka w’i 2009 iki gihugu cy’u Buholandi cyahagaritse inkunga cyageneraga u Rwanda, ariko ambasaderi Bert Kornders wari uhagarariye iki gihugu mu Rwanda yahise atangaza ko umubano w’ibihugu byombi utazahagarara kuko udashingiye ku mafaranga gusa.
http://www.igihe.com/spip.php?article14670
Posté par rwandanews