<!– @page { margin: 2cm } P { margin-bottom: 0.21cm } –>

Hashize igihe kirekire Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye, abato n’abakuru, bibaza ku bigendanye n’ururimi rwabo rw’Ikinyarwanda n’umuco nyarwanda.

Uko guhora abantu bibaza ku bibagize ariko babonamo ibibazo, ari ibyatakaye cyangwa ibyangiritse kubera amateka Abanyarwanda bazi, yaba meza cyangwa amabi, igihe kirageze cyo gushakisha uko haba umurongo mushya ufite icyerekezo cyo kugarura ku murongo usobanutse umuco n’ururimi by’Abanyarwanda.

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yashyizeho Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco. Yayihaye inshingano zisobanutse n’uburyo bwo kugera ku ntego. Umuntu yakwibaza ati iyo Nteko ni iki? Iteye ite kandi igamije iki?

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ni urwego rw’Igihugu rushinzwe ubusugire bw’iterambere ry’Ururimi n’Umuco. Iyi Nteko yashyizweho n’Itegeko no 01/2010 ryo kuwa 29/01/2010 rigena inshingano, imiterere n’imikore by’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco.

Aha twakwibutsa ko iyi Nteko yateganijwe mu rwego rwo kubahiriza ibivugwa mu ngingo ya 50 n’iya 51 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 4 Kamena 2003, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu. Mubyerekeye iby’imiterere n’imikorere by’Inteko, Inteko igizwe n’inzego eshatu arizo zikurikira: Inama Rusange y’Inteko igizwe n’impuguke cumi neshanu (15), Biro y’Inteko n’Ubunyamabanga Nshingabikorwa. Buri rwego rufite inshingano zigenwa n’itegeko.

Ifite kandi inshingano zihariye z’ingenzi zikurikira:

  1. Kurengera no guteza imbere ururimi n’umuco;

  2. Gusesengura ururimi n’umuco by’u Rwanda mu ngingo zabyo zose;

  3. Gushima ibikorwa by’ikirenga mu rwego rw’ururimi n’umuco;

  4. Gutanga inama ibisabwe cyangwa ibyibwirije mu byerekeye ururimi n’umuco;

  5. Gufata ibyemezo mu byerekeye ururimi n’umuco.

Kugirango izo nshingano zizagerweho, buri Munyarwanda asabwe kubigiramo uruhare rugaragara, atanga ibitekerezo, yerekana uko umuco w’Igihugu cyacu wabungwabungwa n’uko Ikinyarwanda cyagumana ubusugire bwacyo. Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco izakira uwo wese uzaza uyigana ashaka kuyunganira mu mikorere no kuyigeza ku ntego yahawe n’Abanyarwanda.