Ku mugoroba w’iki Cyumweru, Ambasaderi Robert Masozera uhagarariye Repubulika y’u Rwanda mu Bubiligi yagize icyo atangariza IGIHE.com ku rugendo aherutsemo mu gace ka Anvers mu majyaruguru y’ u Bubiligi.

Ambasaderi Masozera yagize ati :  » Twakiriwe na Guverineri w’Intara ya Anvers Madamu Cathy Berx n’abandi batumirwa bagera kuri mirongo itatu bakora ibijyanye n’ubukungu muri iyo ntara ndetse n’abo muri Diaspora Nyarwanda (DRB-Rugali) bari babyitabiriye. Batwakiriye neza kandi ubona bafite inyota yo kumenya ibibera muri icyo gihugu cy’u Rwanda kivugwaho byinshi, bati ’dufite inyota nyinshi yo kuzaza kubasura’ ; ni nabwo twaganiriye uko twazongera guhura tukabishyira mu bikorwa nk’uko babyifuje. »

Iyo nama Ambasaderi Masozera yari yayihaye insanganyamatsiko yise :  » U Rwanda ruri mu rugendo rwiza muri iki gihe kandi rugana ahandi heza kurushaho- U Rwanda, irembo-gicumbi ry’Afurika yo Hagati, iy’Uburasirazuba n’iy’Amajyepfo » (Rwanda on the move to a successful future- Rwanda, a portal hub to Central, Eastern and Southern africa) .

Iyo nama yatangijwe n’ijambo ry’ikaze rya Guverineri Cathy Berx, hakurikiraho ijambo rya Ambasaderi w’u Rwanda Masozera Robert, watangiye yibutsa ko icyabateranirije aho ari ukurebera hamwe uko ubuyobozi bw’ intara ya Anvers bwakangurira abaturage bahatuye gukorana n’abikorera ku giti cyabo bo mu Rwanda.

Ambasaderi yaberetse abamuherekeje bari muri Diaspora Nyarwanda batuye Anvers no mu tundi duce twa Flandre kugirango nabo bazajye bakomeza babere u Rwanda ba Ambasaderi muri ako gace igihe cyose. Yakomeje yerekana aho u Rwanda rugeze mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage n’imbaraga zibishyirwamo nyuma y’aho u Rwanda ruhuye n’ikibazo gikomeye cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yavuze ku buyobozi buboneye, haba mu by’ubukungu no kurwanya ruswa, anatanga ingero zigaragara mu ikoranabuhanga mu itumanaho (ICT), ingufu, ishoramari, ubukerarugendo, gutanga serivise nziza n’ibindi.

Ambasaderi Masozera yagize ati  » U Rwanda rwaciye mu mwijima ariko ubu ruri mu rumuri. »

Yerekanye agaciro kari mu guteza imbere imikoranire myiza mu ifatanyamikorere (partenariat) hagati y’igihugu cy’u Rwanda n’u Bubiligi aho asanga Ababiligi bahoze ari abafatanyabikorwa b’imena badohotse abandi bakigendera kubera amateka u Rwanda rwaciyemo, akaba ubu akomeza gukangurira abo ahura nabo bose kugaruka kuko u Rwanda ubu rubarirwa mu bihugu 3 by’Afurika byakataje mu iterambere rya business no gushora imari mu bikorwa bitandukanye.

Yanatanze ingero ku mikoranire myiza iri hagati y’u Rwanda n’ibigo byo mu Bubiligi nka Brussels Airlines, Unibra na Thomas & Piron.

Ibiganiro byakomereje ku meza, abatumirwa bose bahuriyeho biyoborwa na Paul O. Bruyland w’inshuti y’u Rwanda akaba ari nawe wari wateguye uwo munsi, nyuma kandi Ambasaderi Robert Masozera yaboneyeho umwanya wo gusubiza bimwe mu bibazo byabajijwe na bamwe mu bari batumiwe.

Guverineri w’Intara ya Anvers Madamu Cathy Berx ageza ijambo ku batumirwa be

Abatumirwa bakurikirana ijambo rya Guverineri

Ambasaderi Masozera ageza ijambo ku bari aho

Ambasaderi Masozera n’ikipe yari yamuherekeje. Iburyo bwe hari Faustin Musare umujyanama wa 1 w’Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi

Igihe Ambasaderi Masozera yerekanaga Abnyarwanda batuye Intara ya Anvers mu Bubiligi

Ambasaderi Masozera asinya mu gitabo cy’abashyitsi bimena

http://www.igihe.com/spip.php?article20657

Posté par rwandanews