buka-Belgique ifatanyije n’andi Mashyirahamwe ya za IBUKA nk’iyo mu Busuwisi, mu Bufaransa no mu Buholandi, ku wa 24 Werurwe 2012, bateguye ikiganiro bari bise « Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi n’umubabaro wayiranze mu gihe gishize » cyabereye muri Kaminuza yigenga ya Bruxelles, ULB (Université libre de Bruxelles). Icyo kiganiro kikaba cyarayobowe na Alain Ngirinshuti wungirije perezida wa IBUKA mu Bufaransa.

Nyuma y’ ijambo rya Perezida wa Ibuka-Belgique, Eric Rutayisire wakiriye abatumirwa be abaha ikaze anafungura ku mugaragaro ibiganiro, umwarimu muri iyo Kaminuza ya ULB wigisha amateka witwa Jean-Philippe Schreiber yatanze ikiganiro ku bijyanye no kwibuka, kwibagirwa, igihe cyashize n’icyo turimo (La mémoire, l’oubli, le passé, le présent) nyuma hakurikiraho kubaza ibibazo uko buri wese yamaraga gutanga ikiganiro.

Dr Jean-Pierre Dusungizemungu, perezida wa Ibuka-Rwanda akaba na komiseri muri Komisiyo y’Igihugu yo Kuwanya Jenoside (CNLG) wari waturutse mu Rwanda ku butumire bwa Ibuka-Belgique ifatanyije n’ihuriro rya za Ibuka zo mu Burayi nk’uko twazivuze hejuru nawe yaganirije abari aho ku bijyanye na politiki yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Icyo kiganiro cyari gitegerejwe na benshi bari bafite inyota yo kumenya uko bigenda muri iki gihe mu rwego rwo kwibuka.

Muri ibi biganiro kandi twababwira ko hagaragaye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Masozera Robert n’ umujyanama wa mbere Musare Faustin, aho Ambasaderi Masozera yatse ijambo agashimira byimazeyo Ibuka-Belgique n’ishyirahamwe rya za Ibuka zo mu Burayi uburyo bateguye uwo munsi w’ibiganiro kandi anabizeza ubufatanye mu gutegura icyunamo.

Ikindi cyumvikanye kandi cyashimishije Abanyarwanda bari aho ni uko batangajwe no kubona uyu mwaka Amabasaderi uhagarariye u Rwanda aza muri ibyo biganiro akabitangira kugeza birangiye.

Madamu Dr Hélène Dumas we yavuze ukuntu mu kwibuka Jenoside hagaragaramo abayipfobya, atanga ingero nyinshi za bamwe mu bahanga biyemeje gupfobya, arangiza atanga inama y’uko byaba byiza abacitse ku icumu bagiye bandika cyangwa bagakora ku bundi buryo biyandikira amateka, ko we abona ariyo ntwaro iruta izindi mu kurwanya abo bapfobya Jenoside. Icyo cyifuzo kandi cyagiye kigarukwaho n’abandi bose batanze ibiganiro uwo munsi.

Mu rwego rwo guhana amakuru kandi Madame Seta Papazian uyobora ishyirahamwe VAN (Vigilance Arménienne contre le Négationnisme) mu Bufaransa, yaganiriye uko nabo babigenza n’ingorane bahuye nazo bigamije kubera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi amasomo ngo uwo mutego ntibazawugwemo.

Pr Joël Kotek w’Umunyamateka (Historien) yaganirije abari aho uko bibuka Jenoside yakorewe Abayahudi (Shoah) mu rwego rwo gushakira hamwe no gusobanukirwa ku bibazo bigenda bisa kuri Jenoside zose zabayeho ngo batazongera gutungurwa kandi ngo bitazongera kubaho ukundi.

Umushakashatsi Rémi Korman uturuka mu Bufaransa muri Ecole des Hautes Etudes en Science Sociales, akaba yarakoze ubushakashatsi ku nzibutso za Jenoside mu Rwanda avuga ukuntu mu Rwanda hakiri byinshi byo gukora ngo ahantu hose haguye Abatutsi muri Jenoside yabakorewe hakorerwe ikarita n’ibindi bijyanye no kuhamenyekanisha ritararenga, kandi yerekana ukuntu ari ngombwa gushyingura imibiri y’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyubahiro kuko benshi bishwe urw’agashinyaguro kandi bamburwa ubumuntu. Kuri we rero ugize Imana akaza agashyingura abe mu cyubahiro aba yumva hari icyo akoreye uwe wishwe bikamufasha mu kujya imbere.

Umunyamategeko Pr Philipe Raxhon uyobora inama yo gusiga amateka yatanze ikiganiro cye ku bijyanye n’imikorere n’imyimvire n’ubushakashatsi bukorwa n’abanyamateka (Historiens).

Perezida wa Ibuka-Suisse Michel Gakuba nawe yatanze ikiganiro kijyanye na gahunda y’uwo munsi, hakurikiraho Madame Emérence Uwimbabazi perezida wa Ibuka-Hollande waboneyeho kubwira abacitse ku icumu bo mu Buholandi kuza kwitabira ibikorwa bya Ibuka yabo ikiri nto kuko yashinzwe nyuma y’izindi, cyane cyane mu kwibuka ku nshuro ya 18 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu bari bateganyijwe gutanga ikiganiro utarabashije kuboneka kubera indi mirimo yatunguranye ni Marcel Kabanda perezida wa Ibuka-France.

Uwo mugoroba ijambo risoza ryari irya Kayitakire François, umunyamabanga w’ishyirahamwe rya za Ibuka zo mu Burayi, washimiye abatanze mbere na mbere ibiganiro n’abaje kubyumva no kubaza ibibazo mu rwego rwo kungurana inama ndetse anavuga impamvu yatumye ibi biganiro bigarurwa muri Kaminuza ya ULB mu gihe mu myaka ishize byaberaga ahandi, aho yavuze ko ibiganiro nk’ibyo kubera ahantu nko muri za Kaminuza ari ikimenyetso gikomeye kandi bituma babasha kuganira mu buryo busesuye. Yasoje yibutsa gahunda yo kwibuka izakurikira tariki ya 7 Mata 2012.

Igihe bari bakurikiye ibiganiro, uhereye iburyo Ambasaderi Masozera Robert na Dr Dusingizemungu uyobora IBUKA-Rwanda

Bamwe mu bitabiriye ibyo biganiro

Perezida wa Ibuka (iburyo) atangaga ikiganiro

Karirima A.Ngarambe,

IGIHE.com-Belgiquewww.igihe.com/diaspora/ibikorwa/amashami-ya-ibuka-mu-burayi-mu-rugamba-rwo-kurwanya-abayipfobya.html

Posté par rwandaises.com

 

http://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/amashami-ya-ibuka-mu-burayi-mu-rugamba-rwo-kurwanya-abayipfobya.html

Posté par rwandaises.com