Abanyarwanda baba mu Bubiligi, mu Buholandi no mu Bufaransa bahaye ikaze Perezida Paul Kagame i Paris, ndetse ngo bazajya kumwakira no kumushyigikira ari benshi nk’uko bitangazwa ma Ambasaderi Robert Masozera.

Nyuma y’Itangazo Diaspora Nyarwanda yagejeje ku banyarwanda bo mu Bubiligi no mu nkengero zaho ribakangurira kuza gushyigikira Perezida Paul Kagame uzaba ari mu rugendo i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Gashyantare, IGIHE mu Bubiligi twavuganye na Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, agira icyo atangaza kuri urwo ruzinduko.

 

Perezida Paul Kagame aheruka kugirira uruzinduko i Paris muri Nzeri 2011

Amb. Masozera yatangaje ko iyo abanyarwanda baba i Burayi iyo bamenye ko Perezida Paul Kagame azahaza, babyishimira cyane, kuko aba ari yo amahirwe abonetse yo kujya kumwereka uburyo bamukunda kandi bamushyigikiye, bitewe n’intambwe itangaje amaze kugezaho ku Rwanda.

Ati « Abanyarwanda rero batuye hano mu Bubiligi, na bo kuva bamenya ko azaza mu ruzinduko i Paris, babucyekereye kuzajya kwifatanya na bagenzi babo batuye mu Bufaransa kumwakira no kumushyigikira. »

Yakomeje avuga ko Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yishimira uburyo imyiteguro yo kujya gufatanya n’abandi banyarwanda bari mu Bufaransa, irimo igenda neza, ndetse abazava mu Bubiligi bonyine bakaba bashobora kugera kuri 400, kuko abenshi batangiye gusaba uruhusa mu kazi kabo, kugirango bazakire kandi bereke umukuru w’igihugu ko bamushyigikiye, cyane ko icyo gikorwa kizaba ari ku munsi w’akazi.

 

Ubwo Perezida Kagame aheruka mu Bufaransa yakiriwe na Nicolas Sarkozy

Biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame azaba ari i Paris mu Bufaransa kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2015, aho azaba ajyanywe n’inama ya UNESCO yiga ku burezi, bityo akaba atagiye guhura n’abayobozi b’u Bufaransa cyangwa se ngo uru rugendo rube rufite aho ruhurira n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi nk’uko bamwe babikeka.

 

Ubwo Perezida Paul Kagame aheruka i London yakiranywe ibyishimo bidasanzwe

Ku bashaka ibisobanuro birambuye by’uko bajya gushyigikira Perezida Paul Kagame i Paris bahamagara telefoni :+32488617290; +32486730775

 

Ubwo Perezida Kagame aheruka mu Bubiligi na bwo yari yishimiwe bidasanzwe

karirima@igihe.com

Yanditswe kuya 25-02-2015  na Karirima Ngarambe

 
Posté par rwandaises.com