Abanyarwanda baba mu Buholandi bizihije umunsi Mpuzamahanga wahariwe umugore tariki ya 21 werurwe 2015 mu Mujyi wa La Haye, uyu muhango ukaba warateguwe na « ISHEMA », Ishyirahamwe ry’abanyarwandakazi baba muri icyo gihugu, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda.

Umuhango wo kwizihiza uwo munsi wararanzwe no kwishimira ibyagezweho mu gihugu muri rusange, aho umugore yagaragaye mu mizamukire y’iterambere ry’u Rwanda, nyuma y’ibihe bikomeye u Rwanda rwari ruvuyemo mu mwaka w’1994.

Uyu muhango witabiriwe kandi na Ambasaderi Dr Nimota Akambi wa Nigeria, waje ahagarariye kandi akavuga ijambo mu izina ry’Aba Ambasaderi bahagarariye ibihugu bya Afurika mu Buholandi, hari kandi Madamu Barbara Couwenbergh, uyobora ishyirahamwe ry’abagore ryitwa  » International Women Contact », hari kandi Depite Ingrid de Caluwe wo mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu.

Uwo muhango wanitabiri we n’itsinda ry’abatumirwa baturutse mu Bubiligi baje kwifatanya na bagenzi babo bo mu Buholandi, bari bayobowe na Pulcherie Nyinawase uyobora Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi.

Mu gutangiza uwo muhango, Christella Mukamana, Umuyobozi mu ishyirahamwe « ISHEMA » yagize ati “Twishimiye kuba duhuriye aha kuri uyu munsi mukuru wahariwe umugore ku rwego mpuzamahanga, mu rwego rwo kwishimira ibyo twagezeho nk’abagore b’abanyarwanda no gukomeza iyi inzira nziza yo kwiteza imbere ari na ko duteza igihugu cyacu u Rwanda imbere ndetse n’aha dutuye tugakomeza kuhaserukana ishema.”

 

Christella Mukamana uyobora ishyirahamwe ry’Abanyarwandakazi batuye mu Buholandi ryitwa « ISHEMA »

Christella Mukamana yanasobanuriye abari aho amavu n’amavuko y’ishyirahamwe « ISHEMA »ayobora, agaragaza ko ari ishami rya Diaspora Nyarwanda mu Buholandi, ryashinzwe mu 2008.

Mukamana asobanura inshingano za ISHEMA, yagize ati “Inshingano zayo zikaba ari ugufasha Abanyarwandakazi kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, gufasha bagenzi bacu bari mu Rwanda mu buryo bwose dushoboye nko kubatera inkunga zijyanye n’amahugurwa anyuranye mu iterambere n’ibindi. Ni muri urwo rwego kandi buri mwaka twizihiza umunsi w’abagore turebera hamwe ibyo twagezeho mu mihigo tuba twarihaye, tukanafata ingamba nshya z’umwaka ukurikiyeho, bikanadufasha guhura mu busabane kuko twese dutuye mu bice by’Ubuholandi bitandukanye.”

Mu ijambo rye, Amb. Jean Pierre Karabaranga uhagariye u Rwanda mu Buholandi yavuze ko “Muri iyi myaka 20 ishize, aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze, umugore yabigizemo uruhare rugaraga cyane byo gushimwa », yunga mu rya Perezida Paul Kagame wagize ati « Uyu munsi ni uwo kwishimira agaciro, uburinganire n’uburenganzira bw’umugore no kwishimira ibyagezweho no gutekereza ejo hazaza ».

Amb. Karabaranga yakomeje yerekana ukuntu Leta y’u Rwanda yahaye umwanya umugore mu kugira uruhare rugaragara mu mizamukire y’igihugu cye mu iterambere, na we akabyumva vuba, ubu bikaba byigaragaza mu buryo bushimishije.

 

Amb. Jean Pirre Karabaranga ageza ijambo kubari bitabiriye uwo munsi

Amb. Karabaranga yakomeje atanga urugero aho yavuze ko u Rwanda ari rwo ruza ku mwanya wa mbere mu bihugu byo ku isi mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, aho ubu ari 64%.

Akomeza avuga ko kandi no mu zindi nzego z’ubuyobozi bakomeje kugiramo imyanya igaragara, ibi bikaba bigerwaho kubera ubuyobozi bugendera kuri gahunda inoze itavangura.

Amb. Karabaranga kandi yashimiye abakoze uko bashoboye kose bakitabira uyu munsi byerekana ko koko bafite ubushake bwo gukomeza gufatanya n’abandi banyarwanda n’inshuti zabo mu kwiteza imbere gushyigikira gahunda z’imizamukire n’imibereho myiza y’umunyarwanda muri rusange.

Umunsi mpuzamahanga w’abagore wizihizwa kuwa 8 Werurwe, ariko uyu mwaka Abanyarwanda baba mu Buholandi bawizihije kuwa 21 Werurwe bitewqe na gahunda z’ibikorwa bya Diaspora.

 

Ambasaderi Dr Nimota Akambi wa Nigeriya, waje ahagarariye kandi akavuga ijambo mu izina ry’Abambasaderi bahagarariye ibihugu bya Afurika mu Buholandi

 

 

Madamu Barbara Couwenbergh, uyobora ishyirahamwe ry’abagore ryitwa  » International Women Contact » ryo mu Buholandi

 

 

 

Pulcherie Nyinawase wari uyoboye itsinda ryaturutse mu Bubiligi avuga ijambo

 

Umugoroba waranzwe n’ubusabane busesuye bwaranzwe n’imbyino z’abasore n’inkumi bari bitabiriye uwo munsi w’abagore mu Buholandi

 

 

 

 

 

karirima@igihe.com

Yanditswe kuya 23-03-2015 na Karirima Ngarambe

http://www.igihe.com/diaspora/article/abanyarwanda-baba-mu-buholandi

Posté par rwandaises.com