Perezida ugiyeho mu Rwanda arahira ko azubahiriza Itegeko Nshinga n’andi matageko, bamwe mu Banyarwanda basabye ko iri tegeko ryahinduka Perezida uriho akaba mu bakandida bahatanira uyu mwanya, bigatuma bamwe bibaza niba ataba anyuranyije n’indahiro ye.

Ibisubizo kuri iki kibazo bitangwa na Me Evode Uwizeyimana ufite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu by’Amategeko Mpuzamahanga.

Mu kiganiro cy’isesenguramakuru cyatambutse kuri radio Rwanda mu mpera z’icyumweru gishize, Me Evode Uwizeyimana yabanje kwerekana ingingo ebyiri z’ingenzi ku bijyanye na manda z’umukuru w’igihugu nk’uko Itegeko Nshinga ribyerekana.

Ingingo ya 101 igira iti “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka irindwi. Ashobora kongera gutorwa inshuro imwe. Nta na rimwe umuntu yemererwa gutorerwa manda zirenze ebyiri ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.”

Aha ngo usomye iri tegeko ryonyine washimangira ko Perezida uriho atakongera gutorwa mu mwaka wa 2017 arangije manda ebyiri, ariko ngo itegeko Nshinga hari n’ukundi ribiteganya.

 

Me Evode Uwizeyimana yasobanuye ibyahezaga benshi mu rungabangabo/Ifoto:Izuba-rirashe

Hari ibyerekeye ivugururwa ry’Itegeko Nshinga biha Perezida uriho kuba yakongera kwiyamamaza ku bushake bw’abaturage.

Bisobanurwa n’ingingo ya 193 ivuga ku ivugururwa rya zimwe mu ngingo cyane cyane iyi ivugururwa ku busabe bw’abaturage .

Igira iti “Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu by’amajwi y’abawugize. Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane by’amajwi y’abagize buri mutwe w’inteko.”

Iyi ngingo ikomeza igira iti “Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba kwemezwa na referandumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko. Nta mushinga w’ivugururwa ry’iyi ngingo ushobora kwakirwa.”

Perezida akwiye kubahiriza ingingo zose nk’uko abivuga mu ndahiro

Me Uwizeyimana yavuze ko bamwe mu badashaka ubutegetsi buriho mu Rwanda bitwaza indahiro ya Perezida uriho warahiye ko azubahiriza Itegeko Nshinga.

Yagize ati “Yaravuze ngo azubahiriza Itegeko Nshinga uko ryanditse. Iyo avuze ko azaryubahiriza ni we muntu wa mbere ushinzwe kuryubahiriza. Iyo yavuze ko azubahiriza Itegeko Nshinga ntabwo yavuze ko azubahiriza ingingo y’101 gusa, yavuze ko azubahiriza Itegeko Nshinga ryose, uko ryakabaye. Mu ngingo azubahiriza n’iyo y’193 zose zirimo. Ni ukuvuga ko , ishyize mu bikorwa Perezida wa Repubulika uhari azaba yubahirije Itegeko Nshinga n’Amategeko azaba yubahirijwe.”

Abahatana bakwitegura birinda urwitwazo

Me Uwizeyimana kandi yabwiye abafite icyo banenga ubutegetsi buriho mu Rwanda kutagira urundi rwitwazo.

Ati “Abavuza iya bahanda bavuga ngo manda ze zirarangiye nagende, nagira ngo mbabwire uko gushyira mu bikorwa ingingo y’193 ntabwo bigira Perezida wa Repubulika uhari umukandida rukumbi, ni ukuvuga ngo byaba ari ikibazo bavuze ngo ni rukumbi, abo ni abantu batinya guhatana, ni abantu batinya amatora, ni abantu batinya uko Perezida Kagame akunzwe, afite aho agejeje igihugu.”

Barashaka kunyuranya n’Itegeko Nshinga

Urugero Me Uwizeyimana yatanze ni igihe mu byo abaturage bifuza banashaka kugeraho bavuga bati “Turabona 70% byarakozwe, (Perezida) tumwongeye iyindi manda na bya 30% bisigaye yabitugezaho.”

 

Ibikorwa by’Indashyikirwa n’intera agejeje ku Rwanda mu Iterambere bimuhesha gukundwa no gushyigikirwa n’abaturage bihebuje

Ku bavuga ngo aveho yababwiye ati “Abavuga ngo navemo cyangwa ngo ntibishoboka nabo barashaka kubangamira abaturage no kwica ingingo y’193 ahubwo ari bo.”

Ku gutinya guhanga, yagize ati “ Ufite ishuri ryiza…. Havard, hari ishami ry’Amategeko, ukavuga ngo ndashaka kwigayo, ariko hari umunyeshuri bambwiyemo w’umuhanga none ninjyamo akirimo sinzaba uwa kabiri? Abo ni abantu bashaka kuba aba mbere mu baswa. Niba bashaka kuyobora u Rwanda nibajye mu matora baratinya iki? Harimo umuhanga batinya, nimubanze mumukuremo noneho tuzakine n’abandi baswa. Abo ni abantu batinya amatora nibajye muri competition (amarushanwa).”

Yakomeje avuga ko bagakwiye kuza bakerekana politiki yabo aho kurwanya ubutegetsi nta cyo berekana baheraho.

Ati “Abavuga ko barwanya ubutegetsi ni abantu basa n’abafite amashyirahamwe y’abarakare gusa.”

Hari icyiza cyo guhindura Itegeko Nshinga?

Hirya no hino ku Isi, Itegeko Nshinga rigena manda Perezida w’igihugu runaka agomba kuyobora, nyamara ngo ibisubizo by’ahandi si byo by’u Rwanda.

Me Uwizeyimana ati “Hari ibibazo abanyafurika bazabigira igihe bakomeje gukoresha ibisubizo bivuye ahandi, bidahuye n’ibibazo by’abenegihugu. Reka nguhe nk’urugero rwo mu bushinwa, mu myaka ya 1980 bavugaga ko hari dictature (Ubutegetsi bw’igitugu) baragiye biteza imbere birinda iby’abanyaburayi, bakora ibyo bakeneye, uyu munsi Abanyamerika ni ho barimo kujya gusabayo umwenda; u Rwanda ni u Rwanda ibyo bihugu na byo ni byo.”

Kuri iyi ngingo, Depite Christine Muhongayire yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyavuye muri Jenoside kandi gikomeje kwiyubaka ku buryo gikeneye Perezida Kagame ngo akomeze agiteze imbere ahereye ku busabe bw’abaturage hirya no hino.

Hatanzwe urugero rw’abatuye mu Karere ka Rubavu barimo abaturage n’abayobozi babwiye Depite Kayiranga Alfred Rwasa bati “Uzamubwire uti ‘n’udusiga tuzaba tubaye imfubyi, tuzaba tubaye inshike.”

Ese ishyaka akomokamo ntirishobora kwanga kumutanga nk’umukandida?

Me Uwizeyimana asanga ishyaka FPR, Perezida Kagame akomokamo ridashobora kwanga kumutanga nk’umukandida mu gihe ashakwa n’Abanyarwanda.

Ati “FPR ivuze iti ‘turumva twatanga undi’, ariko se abaturage bayugarije barimo n’abanyamuryango bayo bakayibwira bati turumva uwo dushaka ari uwo nguwo , ni urugero, wowe wajya kuzana undi gute? RPF nk’umuryango wa politiki ntekereza ko atari wo wakwanga ibyifuzo by’abaturage.”

Mu cyumweru gishize, Tito Rutaremara umwe mu nkingi za mwamba muri FPR yatangarije IGIHE ko Abanyarwanda ari bo bafite ububasha mu biganza byabo.

Ati “Itegeko Nshinga ni iry’Abanyarwanda, niba babishaka byakorwa kandi abanyamuryango ba FPR si bo Banyarwanda gusa. ku ruhande rw’Umuryango n’Abanyamuryango ntabwo wakwangira abanyarwanda babishatse.”

deus@igihe.com

Twitter: NtakirutaDeus

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itegeko-nshinga-rihindutse

Posté par rwandaises.com