Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yagaragaje ko guhuza imbaraga mu kubungabunga umutekano w’ibihugu bihuriye mu Muhora wa Ruguru (Northern Corridor) ari kimwe mu by’ingenzi bishyizwe imbere muri mushinga, mu ntumbero yo kugira ngo ibikorwa by’amajyambere biri gukorwa bizarambe.

Mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyabereye mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa kabiri, Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje ko hari imishinga ikomeye igamije kwihutisha iterambere ry’ubukungu bw’ibihugu bya Kenya, Uganda n’u Rwanda byiyemeje guhuza imbaraga mu gukuraho inzitizi zadindizaga amajyambere.

Yagaragagaje ko mu mwaka n’igice ubufatanye bw’Umuhora wa Ruguru bumaze, ibi bihugu birajwe ishinga n’imishinga ikomeye kandi ko kugira ngo ishyirwa mu bikorwa ryayo rigende neza buri gihugu cyahawe ibikorwa gikwiye gukurikiranira hafi mu buryo bwihariye.

Kenya yashinzwe gukurikirana ibikorwa byo kongera ingufu z’amashanyarazi no kubaka umuyoboro wa Peteroli, u Rwanda rwo ruhabwa gukurikirana ibikorwa byo guhuza Viza Imwe kuri ba mukerarugendo n’Umushinga w’Indangamuntu y’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC Identity Card).

Mu bindi u Rwanda rukurikirana harimo ibikorwa by’ubwirinzi (Defence), umutekano no guhuza politiki mpuzamahanga z’ibi bihugu, naho Uganda yo ikaba yarahawe inshingano zo gukurikirana umushinga ‘ukomeye cyane’ wo kubaka umuhanda wa gariyamoshi.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yabwiye Abadepite ko nubwo ibikorwa by’iterambere ari byinshi, ibi bihugu bizirikana ko kugira ngo birambe hakenewe umutekano uhamye, ari na yo mpamvu yatumye bumvikana uburyo bwo guhuza imbaraga mu gutabarana no kurinda abaturage.

Yagize ati “Mu mushinga w’ibihugu bihuriye ku Muhora wa Ruguru twaniyemeje y’uko duhuza ibikorwa byo gutabarana no gutabara abaturage bacu. Turifuza ko iterambere ryacu rigendera ku karere gafite amahoro, haba hagize igituma tutabasha kumvikana tukaba dufite uburyo twashyizeho butuma twumvikana kugira ngo ibikorwa dukora birusheho kuramba.”

Muri iyi nama nyunguranabitekerezo, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb Claver Gatete na we yagaragaje akamaro ko gukaza ingamba z’umutekano, avuga y’uko bizongera ingano y’abanyamahanga bashora imari muri iki gice cya Afurika, kuko ubusanzwe abenshi muri bo bakunze gutinya amakimbirane y’urudaca ashingiye kuri politiki.

Ati “Ariya masezerano yo gushyigikirana mu kubungabunga umutekano abaha icyizere kirambye y’uko mu by’ukuri, akenshi banagira impungenge z’amakimbirane ashingiye kuri politiki, batinya n’ibindi, ariko kandi iyo babonye habaho isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu kubungabunga umutekano babona ko ibihugu biri serious (bifite gahunda ihamye).”

Yashimangiye ko imishinga y’Umuhora wa Ruguru izagira akamaro ntashidikanywa, mu bijyanye no koroshya ubuhahirane n’igabanuka ry’ibiciro ku isoko kuko nko ku bikomoka kuri Perelori byari bisanzwe bihenda kuko biva kure, bizaba byoroshye kubibona binyuze mu muyoboro (Pipeline).

Ibikorwa by’Umuhora wa Ruguru (Northern Corridor) yatangiye mu mwaka wa 2013 hagati y’ibihugu byiyemeje kwihuta mu iterambere, ndetse mu rwego rwo kugira ngo iyi mishinga itadindira abakuru b’ibi bihugu bahura mu buryo buhoraho baganira ku ruhare rwa buri gihugu mu kugira ngo imishinga abakuru b’ibihugu bumvikanyeho ibashe gukorwa mu buryo bwihuse. Biteganyijwe ko 07 Werurwe uyu mwaka aba bakuru b’ibihugu bazateranira mu Rwanda.

Uretse u Rwanda, Uganda na Kenya, ibindi bihugu nka Sudani y’Epfo ndetse na Ethiopia biri muri iki gice nk’indorerezi ariko bitabujije ko na byo byahitamo kwiyunga mu bikorwa bibonamo inyungu.

fabricefils@igihe.com

Posté par rwandaises.com