Minisitiri Venantie Tugireyezu na Minisitiri Kaboneka Francis bumvise icyo abayobozi b'Ibitangazamakuru batekereza kuri "Ndi Umunyarwanda"

Abayobozi bakuru b’Ibitangazamakuru mu Rwanda baravuga ko ikibazo u Rwanda rufite gikomeye Atari amoko ahubwo ari uburyo ibyiza by’Igihugu bisaranganywa.

Abayobozi b’ibitangazamakuru bavuga ko guhera kera amakimbirane yagiye aterwa n’abanyapolitiki babi bagiye bananirwa gusaranganya ubutegetsi
ndetse no kwihanganira ibitekerezo binyuranye n’ibyabo bikaba intandaro yo gushyamirana kandi bakabikwirakwiza mubaturage.

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ifatanyije n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru bateguye umwiherero n’abayobozi  b’Ibitangazamakuru mu Rwanda kugira ngo baganire kuri gahunda za “Ndi Umunyarwanda”

Gusa byabaye nk’ibigora abatanze ibiganiro kuko bagaragaje ko amacakubiri yageze kuri Jenoside yatewe n’abazungu ariko ibibazo n’ibitekerezo by’abanyamakuru byo bikaganisha ahandi.

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika Tugireyezu Venantia yabwiye abo bayobozi basaga ijana ko bakwiye kwandika amateka mazima.
“Umwuga wanyu wanyu usiga amateka, mujye muharanira gusiga amateka mazima, imbaraga zanyu muzikoreshe neza mwubaka ubumwe bw’abanyarwanda.”
Madamu Tugireyezu yabwiye abayobozi b’ibitangazamakuru ko bafite imbaraga zo kunga cyangwa gutanya, kumenyesha cyangwa kuyobya, guhesha agaciro cyangwa kugatesha, maze abagira inama yo guhitamo.

Gusa impaka zahagurutse nyuma y’inyigisho yatanzwe na Prof. Shyaka Anastase waragaraje ko abantu bagiye bashyira imbere amoko(Ubuhutu n’Ubututsi) aho gushyira imbere ubunyarwanda.

Umwe mubanyamakuru Agnes Uwimana yavuze ko abona ntacyo bitwaye ko abantu bakomeza ubwoko bwabo ndetse asaba ko abahutu bakwemererwa kugira ishema ry’uko aribo gusa avuga ko adashyigikiye abakoresha nabi ubwoko bwabo bagirira nabi abandi.

Igitekerezo rusange cy’abo bayobozi ndetse cyashyizwe mu myanzuro  cyasabye ko ndi Umunyarwanda yazirikana guca, Ibintu byo kwigwizaho ibyiza by’Igihugu harimo Ubukungu ndetse n’Ubutegetsi kandi hagacika gutonesha n’icyenewabo bicyigaragara n’ubu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka wagaragaye nk’uwemeje abo bayobozi b’Ibitangazamakuru yabanje kunyura mu mateka y’u Rwanda ya kera, yerekana ko nta shingiro Abanyarwanda bafite yo gushyira imbere ibyitwa amoko kandi ntayo nabusa!

Yasabye abanyamakuru gukoresha neza uburenganzira bwabo maze bakabumbira hamwe abanyarwanda.

“Dufite inshingano zo kubaka Igihugu cyacu ntawe dusiganyije…turashaka Itangazamakuru ricukumbura, rigasesengura neza ibintu mbere yo kubitangaza kandi rikarwanya ibyasubiza inyuma gahunda ya Ndi Umunyarwanda.”

Uyu mwiherero w’abayobozi b’Ibitangazamakuru mu Rwanda wabaye tariki  23, 24 gashyantare 2015, I Kabgayi mu ntara y’amajyepfo wasojwe; abanyamakuru basaba guhuzwa na Perezida Kagame kugira ngo baganire ku ngingo zikunda kwirengagizwa kuri “Ndi Umunyarwanda”.

https://fredmuvunyi.wordpress.com/author/fredmuvunyi/

Posté par rwandaises.com