Ambasaderi Kavaruganda yashyikirije Perezida wa Singapore impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ku wa kane tariki ya 30 Nyakanga 2015 ni bwo Ambasaderi Kavaruganda Guillaume yashyikirije Perezida wa Repubulika ya Singapore Tony Tan Keng Yam impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Singapore.

Uwo muhango wabereye mu nzu Perezida wa Singapore akoreramo. Ambasaderi Kavaruganda yari aherekejwe na Madamu we ndetse na Bwana Murenzi Lucas, Ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Ambasade y’u Rwanda muri Singapore.

 

Ubwo Kavaruganda yakirwaga mu cyubahiro nka Ambasaderi

Mu biganiro Ambasaderi Kavaruganda yagiranye na Perezida Tony Tan Keng byagarutse ku mubano mwiza wa politiki usanzwe uranga ibihugu byombi, ku bucuruzi, ishoramari hamwe n’ubukerararugendo. Prezida Tony Tan Keng Yam yishimiye ko ari umubano wa politiki ugaragazwa cyane n’ingendo z’abayobozi b’ibihugu byombi wagiye utera imbere cyane muri iyi myaka ishize. Ibi bikaba byaratumye ubucuruzi, ubukerarugendo ndetse n’ishoramari birushaho kwiyongera.

Twakwibutsa ko Singapore ifite ubuso bwa kirometero kare 718, akaba ari igihugu gito cyane kuko u Rwanda rukiruta hafi inshuro mirongo ine (40). Gituwe n’abantu miliyoni eshanu n’igice z’abaturage b’Abashinwa, Abahinde, aba Maleziya ndetse n’imvange z’abera hamwe n’abanyaziya.

Igishimishije ni uko aya moko yose abanye neza muri icyo gihugu gito cyane ndetse iruhande rw’icyongereza indimi zaho abo baturage bacyo bakomoka zikaba zihavugwa kandi zemewe.

Ambasaderi Kavaruganda abaye Ambasaderi wa kabiri uhagariye u Rwanda muri icyo gihugu aho umubano ushingiye kuri za Ambasade watangiye mu mwaka wa 2008.

Twakwibutsa ko icyo gihugu dukunze gufata nk’icyitegerezo kidasaba umunyarwanda/kazi ushaka gutemberayo viza igihe atazarenza iminsi mirongo itatu.

 

Amb.Kavaruganda atemberezwa mu ngabo za Singapore

 

Amb.Kavaruganda na Madamu we bakirwa na Perezida wa Singapore na Madamu mu biro

 

Baganiriye byinshi bigamije iterambere mu bukungu na diporomasi hagati y’ibihugu byomb
http://www.igihe.com/politiki/amakuru/article/amb-kavamahanga-yashyikirije
Posté le 31/07/2015 par rwandaises.com