Senateri Mugesera Antoine yashyize ahagaragara igitabo cy’amateka yise  » Les conditions de vie des Tutsis au Rwanda de 1959 à 1990 – Persécution et massacres antérieurs au génocide de 1990 à 1994″, kigaragaza ubuzima Abatutsi babayemo, uburyo batotejwe kuva mu 1959 kugeza mu 1990.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari mu runzinduko mu Bubiligi, Senateri Mugesera yagize ati “Nakoze ubushakashatsi, ndareba nditegereza mu gihe cya Repuburika ebyiri zabayeho mbere, nerekana ntaciye ku ruhande kandi ku buryo bwimbitse, uko Abatutsi batotezagwa mu buryo bunyuranye kuva mu 1959 kugeza mu 1994.”

Yakomeje avuga ko yifashishije kandi n’ububiko (archives) bwizewe, ndetse n’ubuhamya bw’abantu batandukanye kandi bwashunguwe bihagije.

 

Mugesera Antoine, Musare Faustin na Yannick

Senateri Mugesera yongeyeho ati “Habaye gutwikirwa, gusenyerwa, kononerwa imitungo n’amatungo yabo nk’inka n’ibindi kuva 1950 kugeza 1960, habayeho akarengane kakorerwaga Abatutsi, ibi byose ni byo umusomyi asanga muri iki gitabo.”

Nk’uko akomeza abivuga, ibyo bigaragaza ko kwishyira hamwe bakarwanya Umututsi kugeza habayeho jenoside mu 1994, ari akarengane bakorewe kuva 1961, 1963, 1964, 1966, 1972, 1973, byerekana ko byagendaga bitegurwa kugeza 1994.

Urugendo yarimo ku mugabane w’u Burayi rwari urw’akazi ku butumire bwa za Diaspora nyarwanda zo mu bihugu nk’u Bubiligi, u Buholandi, u Bufaransa, u Bwongereza, Luxembourg n’u Budage, ari na bwo yaboneyeho umwanya wo kumurikira ababyifuza icyo gitabo yanditse cyitwa  » Les conditions de vie des Tutsis au Rwanda de 1959 à 1990 – Persécution et massacres antérieurs au génocide de 1990 à 1994″, kikaba ubwa mbere gisohoka muri 2004 cyari mu Kinyarwanda gusa, ariko ubu akaba yaragishyize no mu Gifaransa.

Biteganyijwe ko icyo gitabo kizongera kumurikwa mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa tariki ya 5 Nyakanga saa cyenda (15:00) muri Lycée Voltaire, 101 avenue de la République-75011-Paris, no mu Mujyi wa Liège mu Bubiligi ahitwa Bibliothèque G.Orwell, Place Xavier Neujean 22-4000Liège (1ere Étage).

Tubibutse ko cyanamuritswe mu Bubiligi tariki ya 26 Kamena 2015 ahitwa Umbrella (hahoze hitwa Fusion) mu Mujyi wa Bruxelles, kimurikwa kandi muri « Rwanda House », inzu Ambasade y’u Rwanda ikoreramo i Bruxelles mu Bubiligi tariki ya 1 Nyakanga 2015.

Mugesera Abifashijwemo na CNRG (Commission National de Lutte contre Génocide) igitabo cyasohowe n’inzu izwi mu bwanditsi bw’ibitabo bita « Edition Dialogue & Izuba.

Mugesera Antoine ni muntu ki?

Mugesera Antoine yahoze ari Senateri mu Rwanda, yabaye Perezida wa Ibuka Rwanda, umuryango urengera abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi, akaba n’umushakshatsi ku ihohoterwa n’irondakoko ryakorewe Abatutsi, yabereye umuhamya.

 

karirima@igihe.com

http://www.igihe.com/umuco/ibitabo/article/uko-abatutsi-batotejwe-kava-1959

Posté le 04/07/2015 par rwandaises.com