Nyaruguru: Abajyanama nabo bashyigikiye ko 101 ivugururwa

Abagize inama njyanama y’akarere ka Nyaruguru kuri uyu wa 31 Nyakanga nabo bahamirije abagize inteko ishinga amategeko ko bashyigikiye ko ingingo ya 101 mu itegeko nshinga ivugururwa, kugirango Perezida wa Repubulika Paul Kagame akomeze kugeza abanyarwanda ku iterambere.

Mbere y’uko aba bajyanama batanga ibitekerezo byabo, Visi Perezida w’umutwe w’abadepite Mukama Abas wari uyoboye itsinda ry’abadepite baganiraga n’aba bajyanama, yabanje gusobanurira abajyanama itegeko nshinga, cyane cyane agaruka ku ngingo ya 101 bifuza ko ivugururwa.

Nyuma yabahaye umwanya wo gutanga ibyifuzo byabo, kandi abasaba kutagira uniganwa ijambo, kuko ngo abagize inteko ishinga amategeko aricyo cyabazinduye.

Yagize ati:” Uyu mwanya ni uwanyu ba nyakubahwa bajyanama b’akarere ka Nyaruguru, uyu mwanya ni umuntu wese yisanzure atubwire uko yumva iyo ngingo yavugururwa, niyo demukarasi”.

Nyaruguru: Abajyanama nabo bashyigikiye ko 101 ivugururwa

Bayingana Wellars umwe mu bagize inama njyanama y’akarere ka Nyaruguru  yabwiye abagize inteko ishinga amategeko ko kuva aho perezida Kagame atangiriye kuyobora u Rwanda, ngo ya akoze byiza byinshi, ariko cyane akaba yarateje imbere uburezi kuburyo ubu umubare munini  w’abanyarwanda umaze kujijuka, bityo ngo hakaba nta muntu wapfa kubashuka ngo abashore mu kibi nk’uko byagenze mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi.

Aba bajyanama bavuga ko bashingiye ku iterambere abanyarwanda bamaze kugeraho by’umwihariko abatuye mu karere ka Nyaruguru ngo bumva nta cyatuma perezida Kagame akomeza kuyobora kugirango iryo terambere rikomeze ryiyongere.

Mu byifuzo byabo ahanini bitandukanye n’iby’abaturage basanzwe, bob agenda bagaragaza umubare wa manda bumva yakongererwa, gusa nabo ntibazihurizaho.

“Numva mwakwandika ko perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka 7, ariko nta mubare wa manda atemerewe kurenza”- umujyanama.

“Nkurikije uko mbyumva, numva twamwongeza izindi manda 2 z’imyaka itanu itanu”- umujyanama.

Mu bajyanama 29 b’akarere ka Nyaruguru, abajyanama 19 nibo bitabiriye ibi biganiro, bose bakaba bemeje ko bifuza ko ingingo ya 101 yavugururwa.

Nyaruguru: Abajyanama nabo bashyigikiye ko 101 ivugururwa

Posté le 6/7/2015 par rwandaises.com