Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari i Munich mu Budage aho yitabiriye inama ngarukamwaka yiga ku mutekano w’isi.

GIF - 176.4 kb
Perezida Kagame ari i Munich

Iyo nama ibaye ku nshuro ya 53, yatangiye ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2017.

Yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abakuru b’ibihugu, abahagarariye guverinoma, imiryango mpuzamahanga, abaminisitiri, abahanga mu bya siyansi ndetse n’abahagarariye sosiyete sivile.

Iyo nama iteganyijwe kurangira tariki ya 19 Gashyantare 2017, ibaye mu gihe havugwa umutekano muke hirya no hino ku isi, iterabwoba, ikibazo cy’abimukira ku buryo hitezwe ko hazavamo ingamba zishakira umuti ibyo bibazo.

GIF - 212.2 kb
Yitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abakuru b’ibihugu

www.kigalitoday.com/amakuru/mu-rwanda/article/perezida-kagame-ari-i-munich-mu-nama-yiga-ku-mutekano-w-isi#sthash.bpFSjGFm.dpuf

Posté le 18/02/2017 par rwandaises.com