Mu nama y’igihugu y’umushyikirano ya 2016, Minisitiri Louise Mushikiwabo ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, yari yijeje Abanyarwanda baba mu mahanga ko hazakorwa ibishoboka kugira ngo boroherezwe gutora Perezida,ibyo bikaba byatangiye gushyirwa mu bikorwa mu gihugu cya Canada.

JPEG - 48.3 kb
Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko abatuye mu mahanga bakwiriye kwegerezwa ibiro batoreraho

Ubu ambasade y’u Rwanda muri Canada yamaze kumenyesha Komisiyo ishinzwe Amatora mu Rwanda ko yategura ibyumba by’itora mu ntara za Ottawa, Montréal, Toronto na Edmonton, Abanyarwanda bahatuye bakazatorera hafi mu matora ya perezida wa Repubulika ateganyijwe kuba kuwa 03/08/2017.

Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 14 yateranye ku matariki ya 15-16 Ukuboza 2016 i Kigali, benshi mu Banyarwanda bayitabiriye bari bagaragaje ikibazo c’ingendo ndende bakora kugira ngo bagere ahari za ambasade z’u Rwanda mu bihugu batuyemo.

Icyo gihe Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko hazakorwa ibikwiye byose ariko Abanyarwanda bashaka gutora umukuru w’igihugu bakazabikora mu buryo butabagoye.

Muri iyo nama y’Umushyikirano Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Rwose mubimenyeshe n’abandi Banyarwanda batuye mu mahanga ko dufatanije na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, twahagarukiye ikibazo cy’abakora ingendo ndende kugira ngo bashobore gutora ,tukaba tugiye kongera ibiro by’amatora.

“Turabizeza rwose ko turimo gukora ibishoboka byose ngo mu matora ari imbere Umunyarwanda wese uri mu mahanga wifuza gutora azabashe gutora bitamuruhije cyane.”

Abanyarwanda bari muri Canada bifuza gutorerayo ariko hari ibyo basabwe kuzuza ngo bazabashe gutora nk’uko ubutumwa Ambasade y’u Rwanda yabageneye buvuga.
Abanyarwanda bujuje ibisabwa ngo bagomba kugenzura kuri interineti ko bari ku rutonde rwa Komisiyo ishinzwe amatora mu buryo bukoresheje ikoranabuhanga, ndetse mu gihe babyifuza bagahindura n’aho bifuza kuzatorera.

Abifuza gutora ariko bataruzuza ibisabwa, cyane cyane abadafite indangamuntu bo bahawe igihe ntarengwa, ni ku itariki ya 24 Werurwe 2017 ngo babe bamaze kugeza kuri ambasade ibyangombwa birimo imyirondoro yabo, bityo nabo bazasabirwe ibyangombwa byuzuye kugira ngo bazitabire amatora ya perezida wa Repubulika.

Komisiyo ishinzwe amatora mu Rwanda iramutse yemeye ubu busabe, Abanyarwanda baba muri Canada baba boroherejwe gutorera hafi y’aho batuye, dore ko kugera ahubatse icyicaro cya Ambasade muri icyo gihugu gifite ubuso bukubye ubw’u Rwanda inshuro zisaga 380 (9.985 million km²) byari kuzagora benshi.

Komisiyo y’amatora mu Rwanda iravuga ko bahawe umukoro wo gutegura uko Abanyarwanda bose babishaka kandi bujuje ibisabwa bazoroherezwa gutorera hafi y’aho batuye mu mahanga.

Moise Bokassa ushinzwe itangazamakuru muri Komisiyo y’Amatora yabwiye Kigali Today ko ubu barimo gukorana na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ngo bamenye imibare nyayo y’abifuza gutorera mu mahanga n’aho baherereye.

Bwana Moise Bokassa yavuze kandi ko, muri iki gikorwa bari bafatanya n’umushinga w’igihugu ushinzwe indangamuntu mu Rwanda ngo abo bashaka gutora bazabe banafite ibyangombwa bisabwa nk’indangamuntu n’indi myirondoro ikenerwa mu kubarura abemerewe gutora.

Abagaragaje izi mpungenge barimo Abanyarwanda batuye mu Butaliyani, Espagne, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n’ahandi hatandukanye.

Mu nama y’umushyikirano, Minisitiri Louise Mushikiwabo yemeje ko mu matora aherutse hari Abanyarwanda bakoraga ingengo ndende bajya gutora kandi bikabavuna.

Madamu Mushikiwabo yavugaga ko, nko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika uko zingana zose ngo habagamo ibiro by’itora bibiri gusa, ahitwa New York na Washington.

Icyo gihe ariko yari yiyemeje ko u Rwanda ruzavugana na Ambasade z’ibihugu bicumbikiye Abanyarwanda zose bakemeranywa ku mikorere izatuma borohereza Abanyarwanda bose bifuza gutora kubona aho batorera kandi hafi.

/www.kigalitoday.com/amakuru/mu-rwanda/article/abazatorera-perezida-mu-mahanga-boroherejwe#sthash.XqaTvAMd.dpuf

Posté le 01/03/2017 par rwandaises.com