https://

Umuryango Ibuka-Mémoire & Justice mu Bubiligi urategura ikiganiro mbwirwaruhame ku bijyanye no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuwa 24 Werurwe 2017 mu nzu y’Inteko Nshinga Amategeko y’Intara ya Wallonie-Bruxelles.

Déo Mazina uyobora umuryango Ibuka-Mémoire & Justice yabwiye IGIHE ko icyo kiganiro cyatumiwemo impuguke zitandukanye gifite akamaro gakomeye kuko usanga nyuma y’imyaka isaga 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, amateka yayo atarashyirwa mu nteganyigisho z’amashuri.

Yagize ati “Ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi byagombye kwigishwa hose, bigatanga isomo ntibizongera kubaho ukundi ku Isi. Intego y’ibi biganiro ikaba ari ugufata umwanya uhagije wo gusuzuma ku buryo burambuye ukuntu amateka ya za jenoside yakwigishwa muri rusange, ariko by’umwihariko hakibandwa ku yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu w’1994.”

Akomeza avuga ko kwigisha aya mateka byakabaye bihabwa umwanya ukomeye nk’uko bikorwa ku mateka y’intambara y’Isi.

Ati ”Urebye ukuntu abahezanguni bitwaza amoko, amadini, uturere, n’ibindi bakomeje gukaza umurego mu Burayi n’ahandi ku isi, ntiwashidikanya ko izi nyigisho zagirira akamaro urubyiruko, kuko zarufasha kumenya uburyo inzangano, ukuvangura no kwironda bishobora kurimbura isi n’abantu.”

Ku gikenewe muri ayo mateka, Mazina ashimangira ko urubyiruko rwigishijwe rwamenya ko kwimika umuco w’amahoro n’ubworoherane, kimwe no kurwanya ingengabitekerezo mbi ari ngombwa, kandi ko kubaho kuri buri wese ari uburenganzira budakuka.

Yanibukije ko n’Umuryango w’Abibumbye ushinzwe Imyigishirize, Umuco n’Ubuhanga (UNESCO) ufite muri gahinda zawo ibyo kwigisha amateka ya za jenoside, mu rwego rwo kwigisha ibyo koroherana no gukumira ivangura iryo ariryo ryose, kimwe no kwimakaza umuco w’amahoro ku Isi.

Icyo kiganiro mbwirwaruhame kizaba kirimo abahanga n’impuguke zitandukanye zirimo Umunyamabanga nshingabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenosside, Dr Jean Damascène Bizimana, Perezida wa Ibuka muRwanda, Prof Jean Pierre Dusingizemungu; Dr Jean Mukimbiri impuguke mu by’indimi wananditse kenshi ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Hazaba harimo n’abandi bahanga benshi barimo n’impuguke mu byo kwigisha jenoside yakorewe abayahudi (SHOA) n’iyakorewe aba Arméniens bazatenga inama zijyanye n’uburyo izo jenoside zigishwa kugeza ubu.

Hagendewe ku bitekerezo bizatangirwamo n’impuguke zo muri za kaminuza zinyuranye, ibyifuzo by’abasanzwe bakora umwuga wo kwigisha ndetse n’iby’abanyeshuri bazaba bari muri ibi biganiro, Ibuka-Mémoire & Justice de Belgique irateganya gutanga inama z’icyo ibona cyakorwa, cyangwa se uburyo bwakwifashishwa mu gutanga izo nyigisho, hakanashyirwaho gahunda z’imyigishirize n’infanshanyigisho zijyanye nayo, byose bikazashyikirizwa ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri.

Binateganyijwe ko ibyifuzo bizavamo bizashyikirizwa abashinzwe politiki y’uburezi n’amashuri kugira ngo bibafashe mu gufata ibyemezo no gushyiraho gahunda ziboneye zijyanye n’imyigishirize y’aya mateka.

 

Deo Mazina uyoboza Ibuka-Mémoire & Justice mu Bubiligi
http://www.igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/u-bubiligi-harategurwa-ibiganiro-ku-kwigisha-amateka-ya-jenoside-yakorewe
Posté le 24/03/2017 par rwandaises.com