Perezida Kagame yanenze bikomeye abagabo bakubita abagore babo, avuga ko aribo bakwiriye kujya bakubitwa kandi imiryango ikagira uruhare mu gushyira ku murongo abo bagabo bitarindiriye kujya mu manza.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mata mu mpanuro yahaye abagore bibumbiye mu rugaga rushamikiye ku muryango FRP Inkotanyi, bitabiriye Inama Nkuru ya gatatu yabereye muri Kigali Convention Center.

Umukuru w’Igihugu yagaye abagabo bajya kunywa bagataha buka inabi cyangwa bakubita abagore babo baba basigaye mu rugo bakora imirimo yose.

Yagize ati “Abagabo bakubita abagore nibo bakwiriye gukubitwa ahubwo, abagabo bataha basinze cyangwa ibyo baba bavuyemo byose akaza yuka umugore inabi akubita, abo ngabo badashoboye gukubitirwa mu muryango leta ikwiriye kujya ibakubita.”

Yakomeje avuga ko gukubita umugore atari umuco Nyarwanda kandi bidakwiye kwemerwa no kwihanganirwa. Yasabye abagore bari mu nzego z’ubuyobozi n’abagabo badafite iyo mico mibi kubihagurukira bakabyanga bigacika burundu.

Ati “Muri Leta abagore buzuyemo, abo bantu bakubita abagore mubarekera iki, mubihanganiriye iki, niba hari n’abagore bakubita abagabo ubwo nabyo ni imico mibi nabyo tuzabirekera abagore muhane bagenzi banyu.”

Guteza imbere abagore b’u Rwanda ni inshingano

Perezida Kagame yagarutse ku mahame y’Umuryango RPF-Inkotanyi, avuga ko kuzamura abagore no guteza imbere Abanyarwanda bose atari ineza ahubwo ari inshingano kuko guteza imbere umugore ari uguteza imbere igihugu.

Yagize ati “Niyo mpamvu ikintu cyo kuvuga ngo guteza abagore imbere, abagore b’u Rwanda kubaha uburyo ntabwo ari ineza tubagirira gusa, ni inshingano. Ntabwo ari uguhitamo gusa ngo uzabikora cyangwa ushobora no kutabikora, ahubwo ni ugutekereza neza.”

Yakomeje agira ati “Hari ibintu bivugwa n’ubu bigasa n’aho abenshi aribwo bakibivumbura, bivuga ngo guteza imbere umunyarwandakazi cyangwa abadamu muri rusange, abagore ku isi hose, ngo ntabwo byashoboka umugabo atabigizemo uruhare ni inshingano y’umugabo, ibyo twe twabimenye kera.”

Perezida Kagame yavuze ko abumvise nabi politiki yo guteza imbere umugore, bakiyumvisha ko ari ukumugira nk’umugabo bibeshya, ko ahubwo ikigamijwe ari ukuzuzanya no gukorera hamwe atari uguhangana.

Raporo y’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango RPF-Inkotanyi, yerekanye ko mu mwaka wa 2012 abagore bakoranaga n’ibigo by’imari bari 36.1% , ubu bakaba ari 63%mu 2016. Abagore bapfaga babyara bavuye kuri 446/100 000 bagera kuri 210/100 000

Umuyobozi w’urugaga, Marie Mukantabana, yagaragaje ko muri njyanama z’uturere ku rwego rw’igihugu bafitemo abagore 44%, muri za njyanama z’imirenge harimo abagore 42.7%, mu tugari 41.7%.

Perezida Kagame aganira na Minisitiri w’Ibikorwaremezo Musoni James; Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Francois Ngarambe na babiri mu bagore bitabiriye inama

Perezida Kagame yavuze ko abagabo bahohotera abagore badakwiye kwihanganirwa

Minisitiri w’Uburezi, Dr Papias Malimba Musafili, ni umwe mu bari bitabiriye iyi nama

Abagore bishimiye kuganira na Perezida Kagame

                                                                                        Amafoto: Village Urugwiro

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abagabo-bakubita-abagore-nibo-bakwiriye-gukubitwa-ahubwo-perezida-kagame

Posté le 23/04/2017 par rwandaises.com