*Ni benshi bagiye Iburayi bakarerwa cg bakakirwa n’imiryango y’abaho
*Basa n’abasangiye ikibazo cyo gutakaza umuco n’igihugu,
*Babayeho birengagiza u Rwanda ariko ubu nirwo rubari kumutima
*Ihuriro ryabo “adoptés du Rwanda” ubu bararenga 500
* Umwe yabwiye Umuseke ati “U Rwanda ni Papa, France ni Mama”

Abana b’Abanyarwanda batangiye kujya kurererwa mu miryango y’Iburayi kuva mu gihe cy’Abakoloni, ubwo hoherezwaga mu Bubiligi abana bavutse ku bakoloni b’Ababiligi n’abanyarwandakazi.

Ifoto igaragara kuri groupe ya Facebook ihuza aba bana bakiriwe n’imiryango y’Abanyaburayi.

Aba bagiye ari abana bato ku butaka bw’abera bahuye n’ibibazo bitandukanye birimo ivangura rikomeye, umuco mushya ndetse no kwibagirwa burundu amateka y’imiryango bakomokamo.

Mu 2015, Ikinyamakuru Aljazeera cyatambukije inkuru y’umukecuru witwa ‘Suzanne’ wabyawe n’Umukoloni w’Umubiligi ndetse n’Umunyarwandakazi.

Uyu mukoloni wabaye mu Rwanda mu myaka ya 1920, nyuma yaje kurongora undi mugore w’Umubiligikazi, ndetse banasubirana mu Bubiligi, mu kugenda yajyanye akana ke k’agakobwa k’imyaka ine “Suzanne” asiga wa mugore w’Umunyarwandakazi n’abandi bana b’abahungu.

Suzanne ageze mu Bubiligi kuba mu ngo z’ababiligi byaramugoye, kugeza n’ubwo ajya kurererwa mu bigo by’imfubyi, abaho ubuzima bugoye kubera ivanguramoko.

Kuva mu gihe cy’abakoloni kugera mu Rwanda rw’uyu munsi, abana b’Abanyarwanda baracyajyanwa ku mugabane w’Uburayi, America n’ahandi, bakiriwe n’imiryango yo muri ibyo bihugu kugira ngo ibarere.

 

Abajyayo babayeho bate?

Benoît, ni Umusore w’Umunyarwanda w’imyaka 29, aba mu mujyi muto cyane witwa Poitou-Charente uherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Ubufaransa, ni umujyi utuwemo n’abantu babarirwa mu bihumbi bitanu gusa, abirabura ni mbarwa.

Mu myaka ya za 90, yakiriwe n’umuryango w’Abafaransa utuye muri aka gace afite imyaka ine n’igice bamukuye mu kigo cy’imfubyi yajyanywemo we na mukuru we na mushikiwe bamaze kubura nyina ubabyara ari nawe wenyine babanaga, ndetse umuha ubuzima bwiza umwana wese yakwifuza kuko wari umuryango ufite akazi kandi witunze.

Gusa, nubwo yakuriye mu buzima bw’Umufaransa wa nyawe, mu mutima ngo azi neza ko ari Umunyarwanda nubwo atajya abivuga.

Uyu musore ababazwa no kuba yaratakaje ururimi rwe gakondo, dore ko ngo yageze aho yibagirwa Ikinyarwanda burundu.

Ati “Ngera mu Bufaransa, nta jambo na rimwe ry’Igifaransa navugaga. Nacyize mu mezi atandatu. Ururimi rwanjye gakondo, Ikinyarwanda, rwaragiye burundu kubera guhindurwa. Nta rwibutso na rumwe ngifite ku Rwanda, n’ibyo mu bwana bwanjye mu Rwanda mbibona kumafoto gusa.”

Benoît yabwiye ikinyamakuru ‘streetpress.com’ ko ababyeyi be bamwakiriye bakunze kumubwira ko nta tandukaniro ry’umwana bibyariye mu maraso yabo n’uwo bakiriye ngo barere, kandi ngo babigaragarije mu bikorwa kuko bakomeje kumushyigikira mu myigire ye n’imibereho ye ya buri munsi mu gihugu atabona mwenewabo n’umwe.

Nubwo hari abandi bahura n’ivangura, Benoît we ngo n’ubwo aho batuye nta birabura benshi bahaba, ngo nta bikorwa by’ivanguraruhu yahuye nabyo cyane, uretse ko na bicye yahuye nabyo yari yarabyigiye umutwe wo gucubya uwashaka kubizana wese.

Ati “Kuko ndi umuntu uhora witeze ikiza (optimiste), iyo hari ikibazo mpuye nacyo ngisubiza nshyenga kugira ngo nce intege amakimbirane aba ashobora kuvuka, ariko iyo mbona biri ngombwa no kurwana nabyo ndabikora nkirengera.

Ngira uburyo bwo kuvuga, ndetse no kwambara neza kugira ngo ntaha urwaho ababa bashaka kunsenya. Ariko n’uburyo umuryango wacu wifashije biramfasha. Uretse ko n’iyo abantu bagize ibyo bamvugaho by’irondaruhu n’ababyeyi banjye batabyishimira.”

 

Inyota yo mu rugo ni yose

Nyuma yo kumara igihe kinini asa n’uwirengagije isano afitanye n’u Rwanda, Benoît yaje kugera aho agira inyota yo kumenya igihugu akomokamo.

Ati “Mu gihe kirekire, nahisemo kwibagirwa u Rwanda, kubaho 200% ubuzima bwanjye mu Bufaransa. Ariko hari ibintu bibiri byaje kungarura ku ivuko.”

Benoît agiye kuzuza imyaka 20, yaje gutungurwa no kubona abana ba Nyirarume bari mu Rwanda bamwandikiye kuri Facebook.

Ati “Nifashishije amakuru nari mfite nabanje kugenzura niba aribo koko. Kuganira byari bigoye kuko nta byinshi duhuriyeho, ni Abanyarwanda nkaba Umufaransa, ku buryo byanangoraga kubasubiza. Nkiri muto aba babyara banjye banyohererezaga inyandiko (courrier) , ariko Jenoside yaje kuba mfite imyaka irindwi yahungabanyije igihugu, ntitwongera kuvugana kugeza ubwo bongeye kunyandikira kuri Facebook (nyuma y’imyaka hafi 13).”

Kuva ubwo rero ngo yatangiye kugira inyota yo kumenya amateka ye yirengagije mu myaka myinshi ishize.

Ngo amaze kugira imyaka nka 23, yaje guhura n’undi Munyarwanda nawe wagiye mu Bufaransa yakiriwe (adoptee/adopted) n’umuryango w’Abafaransa,  ni ubwa mbere yari ahuye n’umuntu bahuje ikibazo, ku buryo ngo bahise banaba n’inshuti.

Uko bari babiri, nyuma baje kwiyemeza gushinga groupe kuri Facebook bise “adoptés du Rwanda” kugira ngo ibafashe kumenyana n’abandi bahuje ikibazo baba mu Bufaransa, kandi yatanze umusaruro kuko ubu ngo imaze guhuza abagera kuri 500 bahuje ikibazo.

Bose kuko bahuje ikibazo, ubu ni umuryango muto ariko ukundana,  ufashanya cyane cyane mu kwiyibutsa amateka y’aho bakomoka, ururimi n’umuco nyarwanda muri rusange kuko aribyo batakaje mbere y’ibindi byose.

Muri iri huriro bibukiranya imbyino gakondo, n’ibindi bijyanye n’umuco nyarwanda, bari kwigishanya Ikinyarwabda, bakaganira ku bibazo byabo by’amabanga bihariye, bagafashanya gukira ibikomere byo kumutima kubabifite.

Benoit ati “Twumvikana ku bintu by’ibanga by’aba- adoptés. Hari hashize igihe kinini ni ibintu ntashoboraga kubwira umuntu uwo ariwe wese, ni igice cya njyewe nacecekaga, ibyo mfata nk’ubusebwa nta mpamvu. Nk’urugero, nagiriraga ishyari inshuti zanjye usanga zishobora kwimenya zirebye gusa isura y’ababyeyi. Hari bagenzi banjye duhuje ikibazo batazi amatariki y’amavuko yabo ya nyayo, n’ibindi.”

Gusa, uku gushaka kumenya amateka yabo n’igihugu cyabo, ngo ntibiborohera kuko ababyeyi babo babareze akenshi batabyishimira.

Benoît ati “Iyo abana adoptés/adopted batangiye gushakisha inkomoko n’amateka yabo, bibangamira imiryango yabakiriye ikabarera. Harimo ikimeze nko kutanyurwa, no kutizerana.”

Aba basore n’inkumi ariko bakanagira ikibazo cy’uko Diaspora y’Abanyarwanda baba mu Bufaransa ibigizayo.

Gaspard, umwe muri aba bana nawe uba mu Bufaransa yabwiye Umuseke ko ubu ihuriro ryabo rizwi n’Abanyarwanda ndetse n’Abafaransa.

Ati “Iyo tugerageje kwigera Diaspora Nyarwanda hano mu Bufaransa batwigizayo. Bavuga ko tutari abanyarwanda ba nyabo. Nyamara twe, twumva turi Abanyarwanda n’Abafaransa kuko u Rwanda ni Papa, naho Ubufaransa bukaba Mama.”

Gaspard yatubwiye ko ihuriro ryabo rifite intego yoguhuza Abanyarwanda bari ku mugabane w’Uburayi bagiyeyo mu buryo bumwe n’ubwabo, kumenyekanisha u Rwanda mu Burayi, kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda no gufasha aba ba- adoptés kongera kubahuza n’u Rwanda.

Ati “Ubu turabara byibura abagera kuri 500 mu Bufaransa n’ubwo hari benshi, mu Bubiligi hari abarenga 1 000, mbese aba- adoptés b’Abanyarwanda bari mu Burayi bwose. Kuri aba wakongera n’abandi bana baje mu Burayi ntihagire imiryango ibakira ngo ibagire abana bayo byemewe n’amategeko, ahubwo bagashyirwa mungo cyangwa ibigo byishyurwa na Leta z’Iburayi, ni benshi cyane.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungirehe yabwiye Umuseke ko batirengagiza aba bana kuko abegereye Ambasade hari ubufasha bakeneye babuhabwa.

Ati “Nta n’umwe uhabwa akato. Hari n’abaje kundeba turaganira. Hari benshi maze kwakira twaganiriye kuri icyo kibazo (cyo kutamenya amateka yabo). Hari n’abamaze kujya mu Rwanda gushakisha imiryango yabo. Turabafasha uko dushoboye. N’abandi bose babyifuza baza kuri Ambassade tukabiganiraho.”

Yongeraho ati “Ntabwo dufite imibare yabo, ariko hari groupe y’aba-jeunes nka batanu cyangwa batandatu batuye Anvers baje kundeba tuganira ku kibazo cyabo, nabagiriye inama ya institutions bahura nazo mu Rwanda. Twe biragoye kubamenya nibatigaragaza ngo batubwire ikibazo cyabo n’uko twabafasha.”

Umwaka ushize Leta yavuguriye itegeko ry’Umuryango, hinjiramo ingingo nshya yemerera uwakiriye mu muryango we (adoption) kumutwara bya burundu ntazigere asubiza amaso inyuma, ibi bishobora kongera ibibazo ku bana batwarwa n’imiryango iba igiye kubarera.

Vénuste KAMANZI
UMUSEKE.RW

Posté le 26 avril 2017 par rwandaises.com