Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Mata 2017, habaye ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 ryabanjirijwe n’urugendo rwa “Walk to Remember” rwaturutse ku nteko Ishinga Amategeko iherereye Kimihurura rugasorezwa kuri Stade Amahoro i Remera, rwitabiriwe n’abarenga 1500, barangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na Madamu n’umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki Mahamat.

Amwe mu mafoto yaranze ijoro ryo kwibuka

Amwe mu mafoto yaranze ijoro ryo kwibuka

Nyuma y’urugendo rwarangiriye kuri Stade Amahoro I Remera, hahise haba ijoro rwo kwibuka, aho abayobozi bacanye urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ahazaza h’Abanyarwanda rugahererekanywa muri stade yose.

Amwe mu mafoto yaranze ijoro ryo kwibuka

Mu butumwa bwatanzwe mu ijoro rwo kwibuka harimo gukangurira urubyiruko kwirinda icyabasenya, ahubwo bakarinda ibyagezweho, bijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho”.

Aya ni amwe mu mafoto yaranze Ijoro ryo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994

Amwe mu mafoto yaranze ijoro ryo kwibuka
Intore Masamba ni umwe mu bahanzi baririmbye
Amwe mu mafoto yaranze ijoro ryo kwibuka
Urubyiruko nirwo rwari rwiganje

Amwe mu mafoto yaranze ijoro ryo kwibuka Amwe mu mafoto yaranze ijoro ryo kwibukaAmwe mu mafoto yaranze ijoro ryo kwibuka Amwe mu mafoto yaranze ijoro ryo kwibuka

Amwe mu mafoto yaranze ijoro ryo kwibuka

Posté le 09/04/2017 par rwandaises.com