Perezida Paul Kagame ari kumwe na Moussa Faki Mahamat, uyobora Komisiyo ya AU bitabiriye umuhango wo gutangiza Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi, bacana urumuri rw’icyizere cy’ahazaza h’abanyarwanda.

Uyu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi ruruhukiyemo imibiri ibihumbi 259 yakuwe mu turere dutandukanye twa Kigali harimo Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge.

Ni ku nshuro ya mbere Moussa Faki Mahamat wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tchad agiriye uruzinduko mu Rwanda kuva yatorerwa kuyobora Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Prof Shyaka Anastase yatanze ikiganiro kijyanye n’insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Twibuke Jenoside yakorewe Abatutsi, turwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, dushyigikira ibyiza twagezeho’.

Yakomoje ku bikorwa bimaze iminsi bigaragara birimo guhohotera abacitse ku icumu, atanga urugero ku nka za bamwe zagiye zitemwa asaba ko ibi bintu bikurikiranwa kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yavuze kandi ko inkiko zikomeje akazi kazo ko kuburanisha buri wese ukekwaho Jenoside, aho hagati y’abantu 10 na 12 baburanishwa buri kwezi ku byaha by’ingengabitekerezo ndetse muri bo hejuru ya 80% bibahama.

Ikindi kandi ni uko inyandiko 690 zatanzwe n’u Rwanda ku bihugu bitandukanye byo ku Isi zireba abantu bakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Moussa Faki Mahamat, Perezida wa Komisiyo ya AU, yavuze ko ari ibintu bibabaje kuba abasaga miliyoni barishwe bazira uko bavutse. Yavuze ko ibyo yabonye muri iki gitondo ndetse n’ibyo yabwiwe byamukoze ku mutima no mu byiyumviro bye.

Gusa ngo ingufu n’ukwigira kw’abanyarwanda bikwiye gutanga ihumure kuri buri wese, aheraho avuga ati “ banyarwanda mukwiye icyubahiro no gushimwa”.

Yashimye Perezida Kagame ku bw’uruhare rwe mu guhagarika no kurwanya Jenoside ndetse no guteza imbere igihugu cyari cyarahindutse umuyonga.

 

 

 

 

 

 

Moussa Faki Mahamat, Perezida Kagame na Madamu bashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize Jenoside ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi

 

Moussa Faki Mahamat yunamira abazize Jenoside

 

Perezida wa Ibuka, Prof. Duzingizemungu Jean Pierre(iburyo) ashyira indabo ku mva zishyinguyemo abazize jenoside ku rwibutso rwa Kigali

 

 

Abasirikare bakuru mu ngabo z’igihugu bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo abazize jenoside

 

 

 

Moussa Faki Mahamat na Perezida Kagame mu gikorwa cyo gucana urumuri rw’icyizere

 

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege na Perezida wa Sena, Bernard Makuza

 

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi Francois Ngarambe(iburyo) aganira n’abandi bayobozi

 

 

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal(iburyo), Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka, Minisitiri ushinzwe imirimo y’inama y’abaminisitri, Stella Ford Mugabo n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu

 

Abitabiriye umuhango wo gutangiza ibikorwa byo kwibuka bafashe umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Amafoto:Village Urugwiro na Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yacanye-urumuri-rw-icyizere-rutangiza-kwibuka23

Posté le 08/04/2017 par rwandaises.com