Perezida Paul Kagame yavuze ko ashima igihe amaze akorana na Tony Blair n’inama atanga, ndetse ko ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bwongereza bwatangiye na mbere y’uko ava muri Guverinoma nka Minisitiri w’Intebe.

Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza hagati ya 1997–2007 ni umwe mu bayoboye u Bwongereza mu bihe bikomeye, cyane mu ntambara ya Iraq yabaye mu 2003 ubwo Saddam Hussein wayiyoboraga yashinjwaga gutunga intwaro kirimbuzi, ihitana Abongereza barenga 200 n’Abanya-Iraq 150 000.

Mu kiganiro Perezida Kagame aheruka kugirana n’ikinyamakuru New African Magazine, umunyamakuru Omar Ben Yedder yamubajije niba asanga Blair avugwa mu itangazamakuru mu buryo bubogamye.

Nyuma yo kuva ku buyobozi, Blair yagarutsweho cyane muri raporo ya komisiyo yari iyobowe na Sir John Chilcot, yavugaga ku ruhare rw’u Bwongereza mu ntambara ya Iraq.

Ni iperereza ryerekanye ko u Bwongereza bwayinjiyemo igisubizo cy’amahoro kitarageragejwe ngo byange, ko u Bwongereza butatekereje ku bihe by’inyuma y’intambara, ko ingabo zabwo zagiye zidafite ibikoresho bihagije kandi zitumva nyir’akazi kagiye gukorwa.

Umunyamakuru Yedder yabajije Perezida Kagame ashingiye ku kuba barubatse ubucuti bukomeye, ndetse Blair akaba yari mu Rwanda mu nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu yabereye i Kigali mu mwaka ushize.

Perezida Kagame yasubije agira ati “Tony Blair ni incuti y’u Rwanda, ni inshuti yanjye bwite kandi nshimishwa n’umwanya we n’inama n’ibindi byose dufatanyamo. Ubundi uyu mubano wanatangiye mbere y’uko ava muri guverinoma. Wari uhari no mu gihe yari Minisitiri w’Intebe.”

“Nubwo ntakoranaga nawe by’ako kanya cyane muri icyo gihe, Tony yafashije cyane Guverinoma y’u Rwanda mu iterambere no mu rugendo rw’ubwiyunge. Uruhare runini rwagirwaga na Clare Short [wari umunyamabanga we ushinzwe Iterambere Mpuzamahanga], wafashije cyane mu gihe nyacyo, mu buryo bukwiye, akabifashwamo n’imiyoborere ya Tony Blair nka Minisitiri w’Intebe.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwari rufitanye umubano n’Ubwami bw’u Bwongereza na mbere y’ibyo bihe hanashingiwe ku ishyaka Conservative Party, kandi ukaba warabaye ingirakamaro.

Yakomeje agira ati “Ariko urebye umwanya afite mu Bwongereza akaba yaranabaye umuyobozi, hazakomeza kubaho abantu benshi baha agaciro ibyo umuyobozi yakoze, habeho n’abandi batazumva ibintu kimwe n’umuyobozi kubera impamvu zitandukanye.”

“Ndumva neza ingorane ze mu Bwongereza n’ibitekerezo bibi bimutangwaho biri kugenda bigarukwaho cyane mu itangazamakuru, ariko ndakeka ko azi uburyo bwo guhangana nabyo. Ku ruhande rwanjye cyangwa se ku mubano n’u Rwanda, mpamya ko ntacyo tumuvugaho kuko nta kibi yakoze ku ruhande rwe.”

Intambara ya Iraq yabaye mu 2003 yarangiye Saddam Hussein wayoboraga Iraq akuwe ku butegetsi ndetse akatirwa urwo gupfa. Impungenge z’Abongereza zigakomezwa n’ukutizerwa kw’amakuru y’ibisasu bya kirimbuzi bitigeze binagaragara.

Raporo yasohotse muri Nyakanga 2016 nyuma y’imyaka irindwi ikorwaho, yavuze ko ibisobanuro Tony Blair yatanze mbere yo kwemerera ingabo z’igihugu gutera Iraq, bitari bihagije ngo yumvikanishe igitutu Saddam yari ateye, ku buryo yaterwa kandi hakagenda ingabo zititeguye neza.

Blair yasabye imbabazi ku makosa yaba yarabayemo, ariko avuga ko atazisabiye kuba yarohereje ingabo muri Iraq.

Mbere y’intambara ya Iraq, Sir John avuga ko Blair yemeje ko u Bwongereza bwiyunga kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe yaburirwaga ko kugaba ibitero kuri Iraq bishobora kongera umurava w’imitwe y’iterabwoba nka al-Qaeda ku Bwongereza n’inyungu zabwo, ndetse ibyo bitero bigatuma intwaro nyinshi zijya mu maboko y’ibyihebe.

Ikindi gikorwa cya Tony Blair giheruka kutavugwaho rumwe ni aho yavuze ku kwivana k’u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU.

Nyuma y’itora ryo muri Kamena umwaka ushize, Blair yavuze ko Abongereza batabishyigikiye bakwiye “kuzamura ijwi ryabo bagashimangira ibyo bemera”, aho ngo “abantu batoye batazi neza amabwiriza azagenga Brexit.”

Ibitekerezo bye ntibyakiriwe neza n’abashyigikiye icyo gikorwa cyane nka depite Nigel Farage na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Boris Johnson.

Farage ntiyatinye kuvuga ati “Tony Blair ni umugabo w’ejo hashize”, mu gihe nka Boris we yagize ati “ndasaba Abongereza guhaguruka bakazimya televiziyo” Tony Blair niyongera kuzana amagambo ye atakirwa neza.

 

Perezida Kagame ubwo yahuraga na Tony Blair kuwa 11 Gicurasi 2016

 


Kwamamaza

http://igihe.com/twinigure/caricature/article/perezida-kagame-yagarutse-ku-mubano-we-na-tony-blair-wigeze-kuba-minisitiri-w

Posté le 10/04/2017 par rwandaises.com