Umupadiri w’Umubiligi, Stefaan Minnaert, w’imyaka 65 yashyize hanze igitabo gikubiyemo amateka n’ibikorwa by’Abamisiyoneri mu Rwanda byari byaragizwe ubwiru mu gihe kinini gishize.

Kigaragaza kandi inyandiko zerekana ibikorwa by’Abamisiyoneri mu Rwanda, imikorere yabo mu buryo bw’imibanire no mu buryo bwa Politiki mu Rwanda rw’icyo gihe, byose byari byaragizwe ibanga igihe kirekire.

Padiri Minnaert avuga ko intego y’icyo gitabo ari ukugaragaza ukuri ku mateka y’u Rwanda, herekanwa ibyo Abamisiyoneri bakoze mu gihugu byari byaragizwe ibanga imyaka n’imyaniko.

Avuga ko kizafasha Abanyarwanda n’abandi kumva neza amateka nyakuri y’igihugu n’ibyagiye bigihindura bikagiha undi murongo.

Icyo gitabo cyiswe « Histoire de l’Évangelisation du Rwanda, Recueil d’Articles et de Documents,” ni uruhurirane rw’inyandiko z’amakuru yerekeye Abamisiyoneri barimo; Cardinal Lavigerie, Musenyeri Hirth, Dr Kandt, Padiri Brard, Padiri Classe, Padiri Loupias, na Mgr Perraudin na Rukara rwa Bishingwe uzwiho kwivugana umuzungu.

Rukara yari umugaba w’imitwe ine y’ingabo, irimo Abakemba, Uruyenzi, Abemeranzigwe n’Urukandagira yose yabayeho ku Ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga hagati ya 1895 na 1931.

Rukara yamenyekanye cyane mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Karere ka Burera.

Nk’uko The New Times yanditse iyi nkuru ibivuga, inyandiko ziri muri icyo gitabo zigaragaza ko Abamisiyoneri n’Abakoloni bo mu Burengerazuba bw’Isi bakoranye bya hafi kugira ngo ubukoloni bubashe kugenda neza no kugera ku ntego zabwo.

Ubwo hamurikwaga icyo gitabo, Prof. Paul Rutayisire wanditse iriburiro ryacyo akaba n’umwarimu w’amateka muri Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko kizafasha abashaka gukora ubushakashatsi ku mateka y’u Rwanda, kubukora bushingiye ku makuru yizewe.

Muri icyo gitabo harimo ingero z’amakosa akomeye yakozwe n’Abamisiyoneri n’imyitwarire yabaranze ubwo bari mu rwa Gasabo.

Icyo gitabo kigaragaza igitero cya Gisirikare cyateguwe n’Abapadiri b’abazungu batera u Rwanda kuri Paruwasi ya Rwaza, mu Karere ka Burera, ubwo bari bateye utwatsi imyemerere ya gikirisitu no gukoreshwa imirimo y’agahato mu 1904.

Kirimo kandi amakuru y’umupadiri witwa Loupias wishwe n’abo mu muryango wa Rukara, yasaga n’ayahishwe Abanyarwanda igihe kirekire. Cyerekana kandi uburyo Abamisiyoneri batangiye ubutumwa bwabo bahindura abana, imfubyi n’abagore abakirisitu.

Minnaert yavuze ko Abakoloni bazanye ubundi buryo bw’imitekerereze, ubw’imibereho, ubw’imitegekere, basenya burundu ubwo bari basanze mu Rwanda bwari bumaze igihe kirekire.

Umuhanga mu by’amateka, Prof. Gamaliel Mbonimana, yavuze ko Abamisiyoneri n’Abakoloni banasenye umuco nyarwanda n’ubumuntu. Hakubiyemo n’uburyo bahaga abakurambere babo icyubahiro. Hatanzwe urugero rw’umukobwa wahinduwe akagirwa umugatolika agategekwa n’abapadiri gutwika ibyo bakoreshaga asingiza abakurambere.

Icyo gitabo kigaragaza ko amateka y’u Rwanda yagoretswe ku nyungu z’Abakoloni n’Abamisiyoneri.

Uyu mwanditsi yavuze ko amateka y’u Rwanda ya kera akeneye gusubirwamo. Ati « Hakenewe ko hibandwa ku byabitswe kera, bikagereranywa n’ibivugwa n’abakuru kugira ngo hatangwe ishusho nyayo y’ibyabaye mu gihe cyahise. »

Amateka y’u Rwanda yakomeje kuba nyemvugo, aho umubyeyi yayabwiraga umwana ibinyejana n’ibinyejana . Kuyabika mu bitabo byatangiranye n’Abamisiyoneri n’Abakoloni ahayinga mu 1900.

Umuhanga mu by’amateka akaba n’umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, yashimye uyu mwanditsi kuba yaragaragaje byinshi ku Bamisiyoneri avuga ko n’igitabo bivugwa ko Mgr Perraudin yibye cyari gikubiyemo amateka kugira ngo ibyo abamisiyoneri bakoze bitamenyekana nacyo ko ibyacyo bizashyirwa hanze.

Iki gitabo gifite amapaji 332, kibanda ku kuva 1900 kugeza 1916 ubwo Abakoloni b’Abadage bari mu Rwanda.

Fr. Stefaan Minnaert ni muntu ki?

Fr. Stefaan Minnaert yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1981 akora nk’umupadiri wera mu maparuwasi atandukanye.

Mu 1999, Abapadiri bera bamusabye gutegura agatabo ka Yubile y’Imyaka 100 ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda (1900-2000), nibwo yagiye i Roma ashyira hanze igitabo cye cya mbere yise , “Save – 1900: Fondation de la Prémière Communauté Chrétienne au Rwanda.

Kuva mu 2006 kugeza 2009, yabaye umubitsi w’amateka w’abapadiri bera i Roma mu Butaliyani; yanabaye umupadiri w’umu- Diocesan kuri Paruwasi ya Mutagatifu Martin iri Ronse-Tenaix mu Bubiligi.

 

Stefaan Minnaert yamuritse igitabo kivuga ku bikorwa by’Abamisiyoneri mu Rwanda/Ifoto: Sam Ngendahimana

 

http://igihe.com/umuco/ibitabo/article/umupadiri-w-umubiligi-yashyize-hanze-igitabo-kigaragaza-ibyari-ubwiru-ku

Posté le 24/04/2017 par rwandaises.com