Abanyarwanda batuye i Prague muri Repubulika ya Tchèque bateguye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabaye ku nshuro ya mbere muri iki gihugu.

Umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage, Benedicto Nshimiyimana, wari uyihagarariye.

Nshimiyimana yagarutse ku kamaro ko kwibuka avuga ko ari uburyo bwo gukumira ikibi asaba Abanyarwanda gusigasira ibibahuza kurusha ibibatanya.

Yakomeje akangurira abari bitabiriye uyu muhango kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ashimangira ko bireba abantu bose.

Umwanditsi w’ibitabo , Reverien Rurangwa, umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi watumiwe aturutse mu Busuwisi yatanze ubuhamya bw’amateka mabi yaciyemo akicirwa abantu 43 bo mu muryango we.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Rutegwa Marcellin uri gukorera impamyabushobozi y’ikirenga i Prague, yatanze ikiganiro yerekana uruhare ubuyobozi bwariho bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare mu kubaka u Rwanda nyuma y’ayo mateka mabi rwaciyemo.

UmunyamategekoValentin Hategekimana mu kiganiro cye yeretse abari aho ububi bwo kudahana ingengabitekerezo ya Jenoside, ahereye ku mateka yaranze u Rwanda rwagejeje aho abarutuye hagati yabo bicana hagakorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Eng. Leandre Mundere yatanze ikiganiro ku Rwanda rwa nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, yerekana imbaraga zakoreshejwe ngo bagerageze kuvura ibikomere, habeho gahunda y’ ubumwe n’ubwiyunge.

Bernard Irategeka yashimiye Ambasade y’u Rwanda ifite icyicaro I Berlin mu Budage, mu izina ry’abateguye umuhango uko yabafashije muri iki gikorwa cyo wibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Abanyarwanda n’inshuti zu Rwanda zizitabiriye uyu muhango.

Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Budage, Benedicto Nshimiyimana atanga ikiganiro

Umwanditsi w’ibitabo Reverien Rurangwa, umwe mu bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi watumiwe aturutse mu Busuwisi yatanze ubuhamya bw’amateka mabi yaciyemo akicirwa abantu 43 bo mu muryango we

Valentin Hategekimana, Umunyamategeko mu kiganiro cye yeretse abari aho ububi bwo kudahana ingengabitekerezo ya Jenoside

Ifoto y’urwibutso mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Repubulika ya Tchèque

karirima@igihe.com

Posté le 20/05/201 par rwandaises.com