Ku isaha ya saa 12:45 z’amanywa ku wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2017, nibwo ku nshuro ya mbere indege yo mu bwoko bwa A330 yakiriwe mu Rwanda umwaka ushize n’Ikigo Nyarwanda gikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir, izerekeza ku mugabane w’u Burayi mu mujyi wa Londres mu Bwongereza.

Uru rugendo ruzatuma RwandAir igira ibyerekezo 22 byerekeza ku migabane itandukanye y’Isi, ruzava ku kibuga Mpuzamahanga cya Kigali rwerekeza ku kibuga cya London Gatwick Airport.

Biteganyijwe ko RwandAir izajya ikora ingendo eshatu mu cyumweru zerekeza i Londres.

Ku byerekeye ibiciro by’ingendo za RwandAir zerekeza i Londres nk’uko byashyizwe ahagaragara, abagenzi bava i Kigali bazajya bishyura guhera ku madolari 450, ni ukuvuga 368770 by’amafaranga y’u Rwanda; kuva Kilimandjaro ni uguhera ku madolari 522; kuva Mombasa ni uguhera ku madolari 699; kuva Harare ni uguhera ku madolari 734; kuva Mumbai ni uguhera ku madolari 778; Cotonou ni uguhera ku ma CFA 454 500 naho kuva Johannesburg ni uguhera ku ma Rand 217 612.

Ingendo za RwandAir zijya i Londres zije zikurikira iza Kigali – Mumbai zatangijwe mu isura idasanzwe kuko indege yayo ikora urugendo rw’amasaha arindwi idahagaze. Hari kandi ingendo za Harare muri Zimbabwe zigendana n’iza Lusaka muri Zambia nazo zatangijwe uyu mwaka.

Urugendo rwerekeza i Londres ni rwo rwa kabiri rurerure RwandAir izajya ikora nyuma y’urwa Mumbai yatangiye muri Mata 2017.

Amafoto y’indege ya RwandAir ubwo yatangiraga urugendo rujya i Harare

 

Abantu batandukanye batangiranye na RwandAir uru rugendo

 

 

 

Niyo ya mbere yo muri ubu bwoko yageze muri Afurika

 

Iyi ndetse yahagurutse ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe yerekeza i Harare muri Zimbabwe itwaye abagenzi 56

 

Boeing 737-800 imwe mu zo RwandAir yaguze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika umwaka ushize

Amafoto: Niyonkuru Moses

http://igihe.com/ubukungu/article/bwa-mbere-rwandair-irerekeza-i-burayi-muri-iki-cyumweru

Posté le 25 mai 2017 par rwandaises.com