Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwakuriye cyangwa rwavukiye mu Bubiligi ruri hagati y’imyaka 18 na 30 rwahuriye hamwe mu biganiro ku gihugu cyabo bakomokamo, u Rwanda n’uburyo rwakwiteza imbere.

Ibi biganiro byabaye mu cyumweru gishize byatumiwemo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Nduhungirehe Olivier.

Aza Mudahemuka wateguye iki gikorwa yabwiye IGIHE ko ubwo yari mu kazi yimenyerezaga ibijyanye n’ibyo yiga by’Itumanaho muri Amabasade y’u Rwanda mu Bubiligi, yasanze nubwo muri iki gihugu habamo urubyiruko rwinshi rw’Abanyarwanda, abitabira ibikorwa bihuza Abanyarwanda ari bake.

Kubw’ibyo, Mudahemuka yiyemeza ko urubyiruko rwahura rukaganira icyaruduteza imbere nk’Abanyarwanda n’igihugu bakomokamo.

Yagize ati “Uyu munsi tukaba twahuye bwa mbere ngo tumenyane, duhanahane amakuru na contacts, twumve ibitekerezo n’imishinga bya buri wese turebe uko twabishyira hamwe, kuko twasanze twifitemo imbaraga n’ubumenyi bwinshi, ahasigaye ni ukureba uko umwe yajya areba uko ahura n’undi mu kuzuzanya bijyanye n’ubumenyi buri wese afite.”

Urubyiruko rwitabiriye ari rwinshi rutururtse mu mijyi itandukanye y’u Bubiligi; Anvers, Mons, Liège, Bruxelles n’ahandi,

Bazirikanye ko u Rwanda ari igihugu gikataje mu iterambere, bagaragaza ko nabo bagomba gutanga umusanzu wabo nyuma y’amateka mabi rwaciyemo, ariko rukongera kwiyubaka; Izo mbaraga n’urubyiruko rukaba ruzifitemo kureba icyo rwakora.

Ambasaderi Nduhungirehe Olivier yashimiye urwo rubyiruko rwitabiriye, abasaba ko ubwo buryo bwo guhura byaba umuyoboro w’ibitekerezo n’ibikorwa bihoraho.

Yagize ati “Turifuza ko hazajya habaho kubahuza hano rimwe mu biruhuko bikuru, hakabaho kuganira ku mishinga, guhanahana amakuru n’ibindi bijyanye no kwiyungura ubumenyi mu mibereho yanyu ya buri munsi, mukishakamo imishinga ibazanira inyungu, mukabaho neza mufite imishahara myiza … Ibyo mwagaragaje mu biganiro mwagize uyu munsi biratanga icyizere.”

Ambasaderi yashimangiye ko kuva yatangira akazi mu Bubiligi urubyiruko rw’Abanyarwanda rwagaragaraga ari ruke mu bikorwa bihuza Abanyarwanda.

Uwimbabazi Sandrine uyobora Komisiyo y’urubyiruko muri DRB-Rugali (Diaspora nyarwanda mu Bubiligi), yashimye urubyiruko rwitabiriye ubutumire ati “Birashimishije kubona uyu munsi turi hamwe twibaza icyo twamarira igihugu cyacu kurusha kwibaza icyo igihugu cyatumarira, urubyiruko nitwe Rwanda rw’ejo kandi u Rwanda rw’ejo ruzabaho neza kuko tuzaba twakoze.”

Sandra Mizero Kanani w’imyaka 21, umunyeshuri muri Institut Paul-Henri Spaak & Haute Ecole Francisco Ferrer, mu bijyanye n’ubucuruzi n’iterambere rirambye, yabwiye IGIHE ko nubwo ari mu Bubiligi, hari umushinga w’u Buhinzi akorana na nyina mu Karere ka Muhanga, mu gace ka Nyabikenke. Ariko avuga ko noneho ashimishijwe no kuba ahuye n’urundi rubyiruko.

Yagize ati “Nishimiye kuba naratumiwe na Aza Mudahemuka muri iri huriro kuko byatumye mpura n’urundi rubyiruko duhuje imyumvire dufite ibyo twibaza bijya gusa n’icyerekezo kimwe… ndizera ko bizatubyarira umusaruro mwiza kuko twese twifuza gukorera igihugu cy’amavuko u Rwanda, kuko ubusanzwe ntitwari tuzi inzira twacamo, ubu ni hacu gukomeza guhura tukabishyira mu bikorwa.”

Buri wese yahawe umwanya agaragaza ikimuri ku mutima, imishinga afite cyangwa atekereza, nyuma bagirana ubusabane.

 

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Nduhungirehe Olivier aganiriza urubyiruko

 

Urubyiruko rukurikiye ibiganiro

 

 

 

 

 

 

 

 

Buri wese yahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

 

 

 

Aza Mudahemuka avuga ko yahuje urubyiruko rw’Abanyarwanda asanze rwagaragaraga gake mu bikorwa

karirima@igihe.com

Amafoto : Karirima & Rutayisire Jessica

http://igihe.com/diaspora/amahuriro/article/u-bubiligi-urubyiruko-rw-abanyarwanda-rwigiye-hamwe-uko-rwakwiteza-imbere
Posté le 18/05/2017 par rwandaises.com