Senateri Prof Karangwa Chrysologue wayoboye Komisiyo y’Amatora mu aheruka y’Umukuru w’Igihugu, agaragaza ko hari ibimenyetso bikomeye byerekana ko amatora u Rwanda rwerekejemo azagenda neza bidasubirwaho.

Mu mpera z’icyumweru gishize mu kiganiro ku Isesenguramakuru kuri Radiyo Rwanda, Prof Karangwa yerekanye ko muri izo mpamvu izikomeye ari eshatu zirimo umutekano igihugu gifite muri iki gihe.

Yagize ati “Ikimenyetso cya mbere ni umutekano mu gihugu cyacu. Ubundi ahandi iyo amatora yegereje usanga hari imvururu, usanga abantu badatekanye, ndavuga muri Afurika cyane cyane, usanga bamwe batangiye gufata inzira zo kujya hanze y’igihugu, hano mu Rwanda uretse kubivuga, uretse ko bivugwa mu binyamakuru n’abantu bakabiganiraho ubundi ubona ko nta cyahindutse.”

“Hari umutekano usesuye, Abanyarwanda bari mu mirimo yabo isanzwe, Abanyarwanda ntakibahungabanyije, Abanyarwanda ntabwo bafite kuvuga ngo ayi bambe we turapfuye, ahubwo Abanyarwanda barifuza ko yaba vuba.”

Ikindi ashingiraho yemeza ko amatora azagenda neza ni amahitamo y’Abanyarwanda bagaragaje mu 2015 ubwo bajyanaga ubusabe ku Nteko Ishinga Amategeko bashaka ivugururwa ry’Itegeko Nshinga.

Muri iryo vugurura niho binyuze muri Referendumu hahinduwe ingingo ya 101 yazitiraga Perezida Paul Kagame kuba yakongera kwiyamamaza nyamara Abanyarwanda bagaragaza ko bakimukeneye gukomeza kubayobora.

Iki na cyo Prof. Karangwa agishingiraho avuga ko kunyurwa kw’Abanyarwanda, bishimira ibyo bagezeho, bakifuza ko uwo musingi bawukomeza na byo bitanga icyizere ko amatora azagenda neza.

Icya gatatu gikomeye Prof Karangwa avuga ni ukuba amatora yo mu 2003 yaragenze neza nyamara u Rwanda ari bwo rwari rugisohoka mu bihe bikomeye by’ibihe by’inzibacyuho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko icyo gihe na bwo amahitamo yabo agashingira ku kwifuza kutazasubira mu mateka mabi igihugu cyanyuzemo.

Kuri ubu, Prof. Karangwa ati “Ubumwe bw’Abanyarwanda burasugiye kandi burasagambye.”

Nubwo Komisiyo y’amatora ataragera mu gihe cyo kwemeza abakandida, abarwanashyaka b’imitwe ya politiki itatu ikomeye mu Rwanda irahumeka umwuka umwe.

Mu matora y’inzego z’ibanze, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bakomeje gutora ku bwiganze bw’amajwi [100%] Perezida Kagame kuzaba ari we mukandida ubahagarira. Byongeye n’amashyaka PSD na PL yamutanzeho umukandida.

Indi mitwe ya politiki uretse uwa Green Party ni wo wemeje ko Dr Frank Habineza ko uzahatana mu matora.

 

Senateri Prof Karangwa Chrysologue yari Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora mu 2010
Yanditswe na Mathias Hitimana
http://igihe.com/politiki/amakuru/article/ibimenyetso-bigaragaza-ko-amatora-y-umukuru-w-igihugu-azagenda-neza-mu-mboni-za
Posté le 11/06/2017 par rwandaises.com