Abanyarwanda bagera ku 100 batuye mu Mujyi wa Leuven mu Bubiligi, bagiranye ibiganiro mu mpera z’icyumweru gishize, bagaragaza ko batewe ishema n’imiyoborere y’igihugu bakomoka, bityo ko bagomba kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017.

Rugira Jean Maurice uyobora ihuriro ry’Abanyarwanda baba i Leuven (DRB-Leuven), wateguye uko guhura yashimiye abitabiriye anagaragaza ko kwitabira amatora ari ngombwa.

Yagize ati “Gutora ni igikorwa gikomeye kimwe mu byubaka inzego z’Igihugu mu Rwanda rugendera ku mategeko.”

Mu bagiye bafata umwanya bagaragaje ko bishimira imiyoborere iriho mu Rwanda.

Umukobwa wa Col. Aloys Nsekalije, Akana Alice, yatanze ubuhamya yerekana ko abayobozi b’ubu mu Rwanda begereye abaturage kurusha abo yabonaga kera muri Leta ya Habyarimana.

Yagize ati “Urugero nandikiye Minisitiri w’Ubutabera, Busingye Johnston, kuri Whtsapp mu minota mike ishoboka aba aransubije. Ikindi muri Rwanda day warebaga iruhande rw’uwo mwicaranye ugasanga ni Minisitiri kanaka cyangwa Ambasaderi Kanaka cyangwa undi muyobozi wumva ko yakagombye kuba ari imbere yawe umurebera kure, ni yo mpamvu nifuza ko rwose twakongera gutora Paul Kagame muri manda itaha arabikwiriye.”

Naho Rukerantare Albert we yavuze ko bitangaje iyo urebye aho u Rwanda rwavuye n’iterambere rugezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, abantu benshi bishwe n’izindi nzego zasenyutse, abandi bahunze. Nyuma y’aho ingabo za FPR Inkotanyi zihagarikiye Jenoside, ubuyobozi bwari bufite akazi katoroshye bwo kugisana.

Yagize ati « Byari bigoye cyane gusukura igihugu cyari cyuzuye imirambo, guhumuriza no gusana imitima y’abantu ariko kandi bahangana n’abashakaga kugaruka gukomeza ubwicanyi baturutse mu bihugu bahungiyemo. »

Yagarutse no ku butumwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo na Perezida Paul Kagame bashimangiye muri Rwanda Day.

Yagize ati “Bagaragaje ko nyuma ya Jenoside mu ngengo y’imari y’igihugu u Rwanda rwafashwaga kuri 95% inkunga iva mu mahanga, ubu imibare ikaba agaragaza ko u Rwanda rwihagije kuri 66% mu gihe hari ibindi bihugu by’ Afurika bigifashwa kuri 90% bitahuye n’ibibibazo u Rwanda rwaciyemo.”

Uretse ibyo, ubushakashatsi butandukanye bushyira u Rwanda mu myanya ya mbere mu miyoborere myiza, umutekano, mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga, guhesha agaciro abagore, n’ibindi.

Rukerantare yagaragaje ko iterambere rinagaragarira mu ikoranabuhanga mu burezi; ubwisungane mu kwivuza ku baturage benshi; amashanyarazi ari gukwirakwizwa hirya no hino mu gihugu; n’ibindi.

Yanagaragaje ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu aho abayobozi kugera kuri Perezida wa Repuburika begera abaturage, bakabakemurira ibibazo mu gihe babasuye. Byongeye n’abari mu mahanga bakababona muri za Rwanda Day zikorwa.

U Rwanda ruragendwa, runakira inama mpuzamahanga zitandukanye, Rukerantare ati “Ibi byose utabibona n’uko aba afite izindi mpamvu cyangwa se yarahumye ntanumve.”

Abanyarwanda bari muri ibyo biganiro banaganirijwe ku mategeko agenga amatora kugira ngo igihe cyo gutora ntibazacikanwe no kwihitiramo umuyobozi ubereye u Rwanda.

 

Akana Alice, umukobwa wa Colonel Aloys Nsekalije

 

Bamwe mu Banyarwanda batuye i Leuven

 

 

Rukerantare Albert wagaragaje ko iterambere u Rwanda rumaze kugeraho ntawe utaribona

 

 

 

 

 

Umunyamategeko Mukangabo Auréa yatanze ikiganiro ku mategeko agenga amatora

 

 

Bitabiriye ibiganiro bagera ku 100

 

 

 

 

 

Eugène Rurangwa wayoboye ibiganiro

 

 

Pasteur Mudenge Pacifique yasengeye abitabiriye ibiganiro

Amafoto: Jessika Rutayisire
karirima@igihe.com

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe

http://igihe.com/diaspora/ibikorwa/article/ububiligi-abanyarwanda-baba-i-leuven-bahize-kuzitabira-amatora-y-umukuru-w

Posté la 21/06/2017 par rwandaises.com