Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu, PL, ryemeje kujya inyuma ya Paul Kagame, nk’umukandida mu itora rya Perezida wa Repubulika rizaba ku wa 3 Kanama ku Banyarwanda bari mu mahanga no ku wa 4 Kanama ku bari imbere mu gihugu.

Ishyaka riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Buri Muntu, PL, ryemeje kujya inyuma ya Paul Kagame, nk’umukandida mu itora rya Perezida wa Repubulika rizaba ku wa 3 Kanama ku Banyarwanda bari mu mahanga no ku wa 4 Kanama ku bari imbere mu gihugu.

PL ibaye ishyaka rya kabiri ritanze Perezida Kagame nk’umukandida, nyuma ya PSD yatangaje umwanzuro wayo kuri uyu wa Gatandatu.

Gufata umwanzuro ku mukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika yari imwe mu ngingo zari ku rutonde rw’ibyigwa bya kongere ya PL, yateraniye muri Kigali Conference and Exhibition Village kuri iki Cyumweru.

Perezida w’iri shyaka, Donatille Mukabalisa, yateruye abwira abayoboke ko hari ibitekerezo bibiri, ati “Icya mbere ni uko twatanga umukandida ukomoka muri PL, turabafite. Icya kabiri ni icyo gushyigikira umukandida wasabwe n’Abanyarwanda benshi, ndetse bikanyura no mu nteko ngo hakurweho inzitizi.”

Gushyigikira Kagame ni igitekerezo cyahise cyakirizwa amashyi n’impundu, ndetse ugiye kubuga ijambo ngo atange igitekerezo cye akabanza kumuvuga ibigwi, akabona kugaragaza impamvu asanga ariwe mukandida ubikwiye.

Mukabalisa yavuze ko nka Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, batangiye kwakira ubusabe bw’Abanyarwanda bifuza ko Perezida Kagame yakomeza kubayobora kuva mu 2013, hakaza ibaruwa imwe imwe, kugeza ubwo batangiye no gufungura ibikarito.

Yakomeje agira ati “Abagize PL natwe twatanze ibitekerezo ko itegeko nshinga ryahinduka, kandi byavuye muri mwebwe… ikindi twanasohoye inyandiko igenewe abanyamakuru, dusaba Abanyarwanda kuzatora yego muri referendumu.”

Yanashimangiye ko Perezida Kagame yemeye kuba umukandida mu butumwa yatanze ku wa 1 Mutarama 2016, aho yagize ati “Nkurikije uburemere bwabyo n’imyumvikanire mwabihaye, nta kuntu ntabyemera.”

Nyuma yo gutanga ibitekerezo ku bayoboke batandukanye, abavuze bose bahamije ko umukandida ari Perezida Kagame, ndetse Mukabalisa atangaza ko PL yemeje bidasubirwaho Perezida Kagame nk’umukandida wayo.

Yashimiye abagize kongere ku mwanzuro bafashe, avuga ko hakiri urugendo bagomba gukora kandi bafatanyije n’umukandida Paul Kagame.

Yakomeje ati “Dufite undi mukoro ukomeye mu gihe kiri imbere. Mugire uruhare igihe nikigera cyo kwamamaza, twese hamwe tuzahaguruke twamamaze Paul Kagame, umukandida wacu. Duhaguruke dukangurire n’abandi batari aba Liberal batore umukandida wacu, kandi natwe nk’ishyaka dushyire hamwe, dushyire imbere umurimo unoze kugira ngo tugere aho dushaka kugera, tubashe kwigira nk’uko ahora abidukangurira.”

Igihango cya PL na FPR Inkotanyi

Iyi kongere yari yatumiwemo inzego z’ubuyobozi bw’ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, n’abayobozi b’iyi mitwe.

Senateri Tito Rutaremara wari uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi yashimiye PL yabaye hamwe na FPR mu rugendo ruganisha Abanyarwanda aheza, harimo n’urugamba rwo kubohora igihugu ku buryo FPR hari umwenda ifitiye PL.

Yabwiye abayoboke ba PL ati “Icya mbere FPR nta gituma itazabashimira igikorwa cyose twafatanyije mu kubohora igihugu cyacu, nta gihe FPR izibagirwa ko mwatanze abayoboke banyu, batanze amaraso yabo mu kubohora iki gihugu, twagiye dufatanya ku rugamba, ariko n’ubwa kabiri, amaraso y’inzirakarengane zapfuye muri Jenoside zitangira iki gihugu. Abenshi ni aba PL, ibyo ntabwo tuzabyibagirwa.”

“Twajyaga inama…ntituzibagirwa ko twanafatanyije kucyubaka, umusingi wo kucyubaka twawubakiye hamwe, mu nama zo mu Rugwiro n’ahandi, tugenda tubikora tugira ngo turebe uko dushyiraho umusingi wo kubaka icyo gihugu, twabikoreye hamwe. Ntabwo mwigeze mutezuka.”

Rutaremara yanavuze ko PL yanashyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa, kugira go Perezida Kagame akurirweho inzitizi zari gutuma atiyamamaza.

Yakomeje agira ati “Igihe Abanyarwanda bifuzaga ko Itegeko Nshinga rihinduka, aba PL twarabarebaga buriya tugira amaso, nimwe mwari imbere y’abandi tubibona ku nteko, ndetse basanga icyo gihe RPF twe dusigara inyuma ngo abantu bataza kuvuga ngo ‘aha reba nibo babirimo’.”

“Ariko mwe mwarahagurutse murabyerekana muravuga muti iki gihugu umuntu twari dufite yakoze neza, agiteza imbere, turifuza ko twakongera tukamwongerera manda. Ntabwo naje kumwamamaza ariko ndavuga ibyo mwakoze.”

Umunyamabanga Mukuru wa PSD nayo yaraye yemeje ko izajya inyuma ya Paul Kagame nk’umukandida, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko byashobotse kubera ubufatanye basanganwe hamwe na PL.

Yagize ati “Natumwe na Dr Biruta Perezida wa PSD, arambwira ngo ugende uturebere abavandimwe b’urugamba rurerure kuva 1991 kugeza uyu munsi wa none, ubu tukaba turi no mu iterambere dufatanyije.”

“Ishyaka PSD rirabashimira bikomeye umusanzu mwaduhaye ejo hashize, natwe twagize kongere, kuba mwarabaye hafi yacu byatumye dufata icyerekezo cyiza mwese mwakurikiye ku Isi yose no mu Rwanda hirya no hino.”

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izakira kandidatire ku mwanya wa Perezida wa Repubulika hagati y’itariki ya 12 na 23 Kamena 2017; gutangaza lisiti ntakuka y’abakandida bemejwe bikazaba ku wa 7 Nyakanga 2017.

Bateze amaboko barabyina bishimira umwanzuro bari bamaze gufata

Mukabalisa uyobora PL ari imbere y’abandi babyina

Abayobozi ba PL nabo bacinya akadiho

Umudiho, amashyi n’impundu nibyo byakurikiyeho ubwo PL yemezaga Paul Kagame nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Senateri Tito Rutaremara acinya akadiho hamwe n’abanyamuryango ba PL bari mu byishimo nyuma yo kwemeza Perezida Paul Kagame nk’umukandida

Mu cyumba cyabereyemo inama, ibyishimo byari byose

Amashyi yari urufaya ngo kacikaci

Senateri Tito Rutaremara wari uhagarariye Umuryango FPR Inkotanyi yashimiye PL yabaye hamwe na FPR mu rugendo ruganisha Abanyarwanda aheza, harimo n’urugamba rwo kubohora igihugu ku buryo FPR hari umwenda ifitiye PL

Ubwo Mukabalisa yavugaga ko abayoboke bose bamaze guhuriza kuri Perezida Paul Kagame nk’umukandida mu matora y’Umukuru w’Igihugu

Umunyamabanga Mukuru wa PSD nayo yemeje ko izajya inyuma ya Paul Kagame nk’umukandida, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yavuze ko byashobotse kubera ubufatanye basanganwe hamwe na PL
http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umudiho-amashyi-n-impundu-ubwo-pl-yemezaga-paul-kagame-nk-umukandida-mu-matora
Posté le 05/06/2017 par rwandaises.com