Ku nshuro ya karindwi abanyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi batuye mu Burayi, bafite inyota yo kumenya ibibera mu Rwanda, bahuriye mu mwiherero mu Buholandi.

Uyu mwiherero wajyaga ububera mu Bubiligi mu nshuro esheshatu ziheruka, kuri iyi nshuro bahisemo guteranira mu Buholandi, kuwa 1 – 2 Nyakanga 2017, bahaherwa ibiganiro bitandukanye n’impuguke z’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu Rwanda.

Umuyobozi w’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi i Buholandi, Emma Gakuba, yabwiye IGIHE ko abaturutse mu Rwanda bari kuganiriza abo mu Burayi ku ngingo zitandukanye zirimo ibyerekeye gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu « Made in Rwanda’, uburyo bashora imari mu Rwanda n’ibindi.

Uretse ibyo, uyu mwiherero ubaye mu gihe hitegurwa muri Kanama 2017 amatora y’Umukuru w’Igihugu, aho hazaba harimo umukandida Paul Kagame watanzwe n’uyu mutwe wa politiki, FPR Inkotanyi, ndetse n’andi mashyaka.

Kubw’ibyo, Gakuba ati « Nka twe abanyamuryango ba FPR Inkotanyi dukore iki ? »

Akomeza avuga ko FPR Inkotanyi nka Moteri ya Guverinoma mu Rwanda, n’ abanyamuryango baba i Burayi nabo bashaka kuba ‘moteri ya Diaspora’.

Anashimangira ko guhura biri mu murongo wo kwerekana agaciro baha igihugu, kandi bakaba bafite n’ubushake bwo kugira uruhare mu kugiteza imbere.

Yagize ati “Niba byashobokaga, ujya wumva hajya habaho Itorero ry’urubyiruko bava hano bakajyayo mu Rwanda, habayeho nk’itorero ry’abakuru na bo bakajyayo bakaganira, bakababwira igihugu aho kigeze, intambwe kimaze gutera ku buryo bavayo bari ku murongo umwe n’Abanyarwanda bari hariya mu gihugu ni ibintu byadushimisha cyane.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga, atangiza uyu mwiherero yabanje kugaragaza ko yishimiye ko Paul Kagame yongeye kwemera no guhigira Abanyarwanda kubitangira, asaba buri munyamuryango wa FPR Inkotanyi uba mu Burayi kwesa umuhigo wo kumushyigikira.

Yagize ati “Dukomeze kwitangira igihugu cyacu no kwitanga ubwacu ngo dushyire mu bikorwa ingamba zikubiye muri gahunda y’imyaka irindwi itaha ya Perezida.”

Yashimiye abanyamuryango bitabiriye ari benshi ibiganiro na ba Ambasaderi b’u Rwanda baturutse mu bindi bihugu bakaza mu Buholandi.

 

 

Ambasaderi w’u Rwanda muri Turkia, Nkurunziza William (Ibumoso)

 

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi

 

Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César

 

Abanyamuryango babarirwa muri 300 ba FPR Inkotanyi baba i Burayi bitabiriye umwiherero

 

 

Dr Ndahiro James watanze ikiganiro aturutse mu Rwanda

 

Madame Solange Mubalakh

 

 

Umushakashatsi Tom Ndahiro asuhuza abanyamuryango ba FPR Inkotanyi

 

 

Umujyanama wa mbere w’Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Musare Faustin

 

Ambasaderi Dr Francois Xavier Ngarambe waturutse mu Busuwisi

 

 

Bateraniye mu Buholandi baturutse mu bihugu bitandukanye by’i Burayi

 

 

Ba Ambasaderi b’u Rwanda mu bihugu bitandukanye i Burayi bitabiriye umwiherero w’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi

 

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Dr François Xavier Ngarambe

 

 

 

Bayingana Aimable waturutse mu Bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi i Kigali

 

 

 

Umushakashatsi Tom Ndahiro aganiriza abanyamuryango ba FPR Inkotanyi

 

John Kayigamba, Umunyamuryango wa FPR Inkotanyi uba mu Bwongereza

 

Fifi Mukundwa uba muri Norvège

 

Alain Binga waturutse mu Bwongereza

 

 

Emma Gakuba uyobora Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Buholandi aganira n’Umunyakuru wa IGIHE

 

 

 

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Jean Pierre Karabaranga

 

Umujyanama wa mbere w’Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, Musare Faustin, ashimira abanyamuryango ba FPR Inkotanyi
https://www.facebook.com/aimable.karirima/posts/10213515625781929?from_close_friend=1
Posté le 04/07/2017 par rwandaises.com