Abanyarwanda n’ishuti zabo baturutse mu duce dutandukanye tw’u Butaliyani, kuwa 22 Nyakanga 2017, bahurira mu mujyi wa Milan mu Butaliyani mu kwizihiza ku nshuro ya 23 yo umunsi wo Kwibohora.

Ibi birori byanitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Butaliyani, ufite icyicaro i Paris mu Bufaransa, Jacques Kabale.

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani, Dr Enathe Marekabiri Urimubenshi, yagarutse ku mateka y’u Rwanda atuma hizihizwa umunsi wo kwibohora, ashimira ingabo zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, ubutwari zagaragaje mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Yakomeje abwira abari aho ko Abanyarwanda bangomba kwiha agaciro no ku gaha igihugu cyacu kuko u Rwanda rutera imbere muri byinshi kandi ntawe usigara inyuma.

Dr Urimubenshi yakanguriye Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani kurushaho kwitabira gahunda nziza zo gukomeza kwiyubakira u Rwanda rubereye buri Munyarwanda.

Ambasaderi Kabale yabwiye abitabiriye uwo munsi ko ashimira Perezida Kagame n’ingabo yari ayoboye zabohoye igihugu, byongeye na nyuma yo guhagarika Jenoside igihugu kikaba gitera imbere umwaka ku wundi, rukaba ruhagaze neza mu ruhando mpuzamahanga.

Amb. Kabale yasabye Abanyarwanda baba mu Butaliyani n’inshuti zabo kubumbatira ibyiza byagezweho barushaho kwitabira kandi banatanga umusanzu wabo muri gahunda zose zo kubaka igihugu. By’umwihariko yabibukije kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe kuwa 3 Kanama 2017, kandi abatuye mu Butaliyani bakazaba bafite ibiro by’itora ahantu habiri; i Roma n’i Milan.

Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 23, Milan, wanaranzwe n’imbyino n’indirimbo nyarwanda babifashijwemo n’itorero “Ingeri Italia”.

 

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani, Dr Enathe Marekabiri Urimubenshi yakira Ambasaderi w’u Rwanda mu Butaliyani, Jacques Kabale

 

Abanyarwanda n’ishuti zabo basabaniye mu mujyi wa Milan

 

Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda mu Butaliyani, Dr Enathe Marekabiri Urimubenshi

 

Itorero “Ingeri Italia ryasusurukije Abanyarwanda n’inshuti zaabo mu biro byo kwizihiza umunsi wo kwibohora

 

 

https://www.facebook.com/aimable.karirima/posts/10213763942989704?from_close_friend=1
Posté le 25/07/2017 par rwandaises.com