Ikoranabuhanga rikoreshwa mu guhuza amakuru y’inzego z’ubutabera mu Rwanda, IECMS, ryaruhesheje igihembo mu bisubizo icumi bishingiye ku ikoranabuhanga bigaragara mu nkiko ku Isi, Top 10 Court Technology Solutions Awards 2017.

Ibi bihembo bizatangwa kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2017, mu nama ngarukamwaka y’imiryango igamije guteza imbere imiyoborere y’inkiko iri kubera i Washington D.C kuva kuwa 9 kugeza kuwa 13 Nyakanga.

Ubu buryo bwubatswe n’Ikigo ‘Synergy International Systems’, butwara amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 253. Ubu buryo u Rwanda rwabutanze mu irushanwa aho ibihugu bitandukanye byagiye bigaragaza ibisubizo byifuza gushyira mu ihiganwa kugeza kuwa 14 Mata 2017.

Ibi bihembo bitangwa hashimwa inkiko zifite imbuga z’ikoranabuhanga zikoreraho zorohereza abazigana, zigafasha abantu gutanga ibirego, gufasha abantu babyemerewe kubona inyandiko zikenewe, kubona amakuru ku idosiye n’ibindi.

Kuva kuwa 1 Kamena 2017 nibwo uburyo bw’ikoranabuhanga bwari busanzwe bukoreshwa mu nkiko zimwe na zimwe mu gutanga ibirego no gukurikirana imanza, IECMS (Integrated Electronic Case Management System) bwatangiye gukoreshwa mu nkiko zose z’u Rwanda.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, yabwiye IGIHE ko kuba ubu buryo bwifashisha urubuga rwa internet mu kugera ku makuru y’ubutabera ari ikimenyetso ko imbaraga zashowe mu kubaka ubwo buryo zakoze akazi gakomeye.

Yagize ati “Biragaragara ko iri koranabuhanga twatangiye gukoresha muri iki gihugu nta handi ryakoze muri Afurika.”

Ni ikoranabuhanga rihurirwamo amakuru y’inzego zifite aho zihurira n’Ubutabera nk’Ubucamanza, ubushinjacyaha, Urwego rw’imfungwa n’abagororwa, Ubugenzacyaha n’Urugaga rw’abavoka, ku buryo ufite amakuru akeneye ahita ayabona bidasabye ko ajya ku cyicaro cy’urwego.

Busingye yakomeje agira ati “Icy’umwihariko rifite ni uguhuza inzego nyinshi kandi mu bihugu byinshi guhuza inzego nyinshi biragorana. Umuntu nafungurwa muri gereza babibone, Ubugenzacyaha nibwohereza idosiye bigaragare, ahandi usanga bafite uburyo bwinshi bakoresha ariko twe usanga dufite bumwe duhuriyeho.”

Ikoranabuhanga rya IECMS ryubatswe n’Ikigo ‘Synergy International Systems’, butwara amafaranga asaga miliyari imwe na miliyoni 253.

Minisitiri Busingye yavuze ko ubu iri koranabuhanga rimaze guhuza inkiko zose, ubushinjacyaha n’amagereza, hakaba hasigaye guhuza n’ibiro byose by’ubugenzacyaha, bikaba byaratindijwe n’uko ahenshi bari batarabona internet.

Intambwe itahiwe ngo ni uko rizahindurwa mu zindi ndimi ntirikomeze kuba Icyongereza gusa ndetse rikongerwamo ibintu byinshi ku buryo rirushaho korohereza abarikoresha.

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwegukanye-igihembo-ku-isi-kubw-ikoranabuhanga-muri-serivisi-z
Posté le 12/07/2017 par rwandaises.com