Perezida Paul Kagame yagaragaje uburyo Abanyarwanda bitwaye mu bihe byashize byashibutsemo amasomo mu kwigenera amahitamo bashaka, byose biturutse ku buryo bagiye babasha guhangana n’ibibazo bahuye nabyo kuva kera.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Financial Times, Perezida Kagame yagaragaje ko nko ku giti cye nta buryo bwihariye bwamuteguye mu guhangana n’ibibazo, uretse imibereho yanyuzemo yagiye isiga amasomo yihariye.

Umuryango we wahunze igihugu mu 1961 afite imyaka ine gusa, akurira mu nkambi y’impunzi muri Uganda, kugeza ku myaka 20 ubwo avuga ko aribwo yatangiye kwinjira muri politiki.

Yagize ati “Byari ukwibaza ibiri kuba, twibaza ubuzima turi kubamo, impamvu yabyo n’icyo twabikoraho, ni naho ibikorwa by’ingenzi byatangiriye mu bantu batandukanye mu buhungiro, haba mu Burundi, Tanzania, Uganda n’ahandi.”

Ahagana mu 1980 nibwo FPR yashinzwe, nubwo mbere hagiye habaho ibikorwa byo guhuza imbaraga ariko ntibikorerwe ahabona kubera ingaruka byashoboraga kuzana.

Yakomeje agira ati “Nyuma bamwe muri twe twinjiye igisirikare [cyayoborwaga na Museveni] muri Uganda ubwo hari uru rugamba, uko niko twabashije kwitegura.”

“Ntabwo twabigiyemo kubera ko twumvaga turi abagande cyangwa se kubera ko twumvaga dushaka kubabo, ahubwo, icya mbere, twagirwagaho ingaruka n’ibyabaga nk’impunzi. Ndetse hari abantu bamwe birukanwaga muri Uganda bakagarurwa mu Rwanda kubera politiki yari muri Uganda icyo gihe. Abenshi bageraga mu Rwanda bakicwa, abarokotse bakaba impunzi bwa kabiri.”

Perezida Kagame yavuze ko ubwo urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiraga mu Ukwakira 1990, yari mu ishuri rikuru rya gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akaba yari ahari nk’umunya-Uganda.

Yakomeje agira ati “Ubwo urugamba rwatangiraga kuwa 1 Ukwakira, nicyo cyari igihe twashakaga gukora ibishoboka byose mu ngaruka zose byari kuzana, ariko twagombaga kugira icyo dukora.”

Uko Kagame yavuye muri Amerika

Perezida Kagame avuga ko ubwo yajyaga kumenyesha abayobozi b’ishuri rya gisirikare muri Kansas aho yigaga ko agiye guhagarika amasomo, baguye mu kantu.

Ati “Baravuze bati bikugendekeye bite, ni iki cyabaye mu Rwanda? Uri umugande. Naramubwiye nti ntabwo aribyo. Kubwo kugira ngo mbashe kuba hano, ndi umugande, ariko hari ikindi kintu cyabaye gituma ubu ngomba kuba uwo nabaye we kuva kera.”

Ni uko yavuye muri Amerika, ariko icyo gihe asanga urugamba rwakomeye ndetse n’abari abayobozi b’ingabo zashakaga kubohora igihugu batangiye gupfa, ibintu byatangiye kuzamba.

Perezida Kagame avuga ko yabanje kwibaza aho gutangirira, cyane ko nta kintu na kimwe cyari cyaramuteguye mu guhangana n’ibibazo nk’ibyo.

Yagize ati “Nta kintu nareberagaho na kimwe ngo mvuge ngo uku niko bikorwa, ariko twagombaga kwikusanya tugashakisha uburyo bwo kongera gusanasana.”

Hari abatekerezaga gusubira inyuma

Perezida Kagame yavuze ko hari ubwo bamwe mu bayobozi b’ingabo bari batangiye kuvuga ko basubira inyuma bagasaba ubufasha Perezida Museveni.

Ati “Ibyo byari undi mwanya wo kugenda tukahaguma nk’impunzi. Hano rero amahitamo yari asesuye. Urasubira inyuma ube impunzi cyangwa ukomeze urugamba. Twe twahisemo igikomeye cyo guhangana ku rugamba, turongera turisuganya.”

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo nk’ibi rimwe na rimwe umuntu aba ataratekereje ko byabaho ku rwego runaka, iyo bibaye ukabasha guhangana nabyo biguha ubushobozi bwo kubirenga, cyane iyo ariyo mahitamo ashoboka.

Yakomeje agira ati “Kuri bamwe muri twe, gusubira muri Uganda nk’ingabo zitsinzwe tugasaba ubuhungiro ntabwo babyiyumvishaga. Rero twagombaga guhangara iyo nzira izitanye, maze tukongera kwisuganya. Ni uko twimuye ingabo hafi y’umupaka wa Uganda tuzijyana mu misozi.”

Si urugamba narwo rworoshye kuko abasirikare benshi bahapfiriye, bahura n’imbeho ikomeye yo mu Birunga, kandi bitoroshye kubera ko nta biribwa bihagije, ariko barabirenga urugamba rurakomeza.

Byasize isomo rikomeye

Perezida Kagame yavuze ko ku miyoborere, nyuma y’ibyo bibazo byose hari isomo rikomeye Abanyarwanda bakuyemo.

Yagize ati “Ndatekereza ko hari amasomo akomeye uvana mu byakubayeho, ibyo wahanganye nabyo, aho kuba ibitabo byinshi wasomye birebana n’imiyoborere, si no mu mudendezo wakuriyemo.”

Perezida Kagame avuga ko hari itandukanyirizo ku ntambara ebyiri yarwanye, muri Uganda no mu Rwanda, aho muri Uganda byatangijwe n’abasirikare bake cyane.

Yagize ati “Nari mu basirikare 27 bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba muri Uganda n’ahandi. Hari 40, ariko 27 muri twe nibo bari bafite intwaro bonyine.”

Ku Rwanda ho ngo abasirikare bari benshi ariko badafite ubufasha bwa politiki bukomeye nk’uko byari bimeze muri Uganda, ariko ibyo Abanyarwanda bagiye banyuramo byose bakaba barabivanagamo amasomo yihariye.
Perezida Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa 22 Kamena 2017 / Ifoto: Village Urugwiro

Kuya 29 Kanama 2017

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Posté le 29/08/2017 par rwandaises.com