Diane Rwigara, murumuna we Anne Rwigara n’umubyeyi wabo, Adeline Rwigara; bakuwe mu rugo rwabo ku ngufu na Polisi y’Igihugu kugira ngo bitabe ubugenzacyaha dore ko bari bamaze guhamagazwa inshuro zirenze eshatu batitaba.

Hari hashize iminsi hari amakuru avuga ko Diane Rwigara n’abo mu muryango we batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu gusa yo ikavuga ko ataribyo ahubwo icyabaye ari uko hasatswe urugo rwabo.

Abapolisi barenga 15 nibo bagiye aho Umuryango wa Diane Rwigara utuye mu Kiyovu saa kumi n’imwe zuzuye barakomanga habura umuntu n’umwe ukingura bifashisha urwego binjira mu gipangu imbere. Umupolisi umwe yuriye akanda akuma gafungura umuryango abandi bagenzi be barinjira.

Bamaze kugera mu gipangu imbere, bakomanze ku rugi rw’inzu nini habura n’umwe ufungura, babona indi yo ku ruhande ifunguye barinjira basanga ibintu byose biteye hejuru hari imyenda irunze mu ruganiriro ariko ntihagira umuntu n’umwe basangayo.

Nyuma umupolisi umwe yaje kuvuga ko ababonye anyuze mu gikari, abandi binjira yo mbere y’uko bemerera itangazamakuru kubakurikira.

Umupolisi wari uyoboye iki gikorwa witwa CSP Jean de Dieu Kabare yashyikirije impapuro buri umwe muri batatu basanzwe muri uru rugo urupapuro rubahamagaza kuri Polisi. Abo ni Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo. Musaza wabo we yashatse kujyana n’abandi yinjira mu modoka ya Polisi bamuvanamo bamubwira ko we ntacyo bamukurikiranyeho bityo batamukeneye.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Theos Badege, yavuze ko nta na rimwe bigeze bemera ko uyu muryango waburiwe irengero dore ko byari bimaze iminsi bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Twe twavugishaga ukuri, twabwiraga abantu ukuri uko kumeze. Icyo twategereje ni ugukoresha amategeko kuko itegeko riteganya ko umuntu ahamagarwa kuri polisi kwisobanura ibyo abazwaho. Byarakozwe, bahawe ubutumire bwo kwitaba kuri polisi inshuro eshatu. Amategeko ateganya ko iyo bigenze gutyo umuntu agasuzugura amategeko hatangwa urupapuro rundi rutuma polisi izana umuntu ku gahato.”

Ibyo gufata abantu ku gahato kugira ngo bitabe ubugenzacyaha, ACP Badege yavuze ko biteganywa mu ngingo ya 48 mu Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu Rwanda ndetse ko aribyo byakozwe none.

Nyuma yo guhatwa ibibazo, ACP Badege yasobanuye ko aribwo hamenyekana neza ko niba Diane Rwigara n’abo mu muryango we batabwa muri yombi cyangwa se niba barekurwa bagakomeza gukurikiranwa bari hanze.

Diane Rwigara akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ‘inyandiko mpimbano mu gihe yahimbaga imikono ashakisha umubare yasabwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora.’

Abandi bo mu muryango we bo bakurikiranyweho ibijyanye no kunyerereza imisoro binyuze mu ikompanyi yanditse ku muryango wabo.

Ibijyanye n’impapuro mpimbano kuri Diane Rwigara byamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 7 Nyakanga, ubwo Komisiyo y’Amatora (NEC) yemezaga ko Perezida Paul Kagame wari umukandida wa FPR Inkotanyi, Dr. Habineza Frank wa Democratic Green Party na Mpayimana Philippe wigenga, aribo bazahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika yabaye ku wa 3 no ku wa 4 Kanama 2017.

Barafinda Sekikubo Fred, Shima Diane Rwigara na Mwenedata Gilbert ntibemerewe ku mpamvu zirimo gutanga imikono irimo iy’abapfuye.

NEC yatangaje ko Diane Rwigara ku ilisiti y’abamusinyiye hariho abantu bapfuye aribo; Rudahara Augustin wari ufite nimero y’indangamuntu 1196380003823002, waguye mu bitaro bya Kibagabaga tariki ya 16 Mata 2016, agashyingurwa tariki ya 17 Mata 2016, Maniraguha Innocent wari ufite nimero y’Indangamuntu 1199898000414103 na Byiringiro Desire ufite nimero y’indangamuntu 119780002226035.

Yavuze kandi ko Diane Rwigara afatanyije n’umukorerabushake wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Karere ka Rulindo, biganye imikono y’abantu bagasinyira abagera kuri 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora uwo mukorerabushake yari afite.

http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/diane-rwigara-anne-rwigara-n-umubyeyi-wabo-bakuwe-mu-rugo-rwabo-ku-ngufu
Posté
le 05/09/2017 par rwandaises.com