Abahanzi bo mu Rwanda bitabiriye JAMAFEST 2017 iri kubera i Kampala muri Uganda bagaragaje imbyino zitandukanye n’ibindi biranga umuco w’u Rwanda mu cyo bise “Street Carnival”.

U Rwanda n’ibindi bihugu byo mu Muryango wa Afrika y’Iburasirazuba (EAC) bitabiriye JAMAFEST 2017 (JUMUIYA AFRIKA MASHARIKI UTAMADUNI FESTIVAL), berekanye ibiranga umuco wabyo ku wa gatandatu tariki ya 09 Nzeli 2017.

Muri uko kwerekana umuco uranga ibihugu, abitabiriye iryo serukiramuco bagendaga biyereka mu mihanda ya Kampala babyina baririmba aho u Rwanda rwiyeretse mu muhanda witwa “Kampala Road”.

Muri iryo serukiramuco u Rwanda ruhagarariwe n’abantu 130 bayobowe na Dr. JAMES Vuningoma.

Muri bo harimo itorero Urukerereza, itsinda ry’abacuranzi bize umuziki ku Nyundo n’abandi bagiye kumurika ibikorwa byabo.

U Rwanda rukaba rwarerekanye imbyino zitandukanye ziranga umuco w’u Rwanda zirimo imbyino z’intore,umushayayo n’ikinimba.

Uko babyinaga ni nako Abanya-Uganda batuye i Kampala bazaga kwihera ijisho izo mbyino batamenyereye mu gihugu cyabo.

Uwo muhango witabiriwe n’abayobozi barimo Umuyobozi mukuru wungirije wa EAC, Hon. Christophe BAZIVAMO, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’umuco muri Uganda, BIGIRIMANA Pius n’abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda.

Ku cyumweru ku itariki ya 10 Nzeli 2017, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yafunguye ku mugaragaro JAMAFEST 2017. Ibyo birori byabereye “Kololo Ceremonial Ground”.

Muri ibyo birori abahanzi bose bitabiriye JAMAFEST 2017 bariyerekanye n’abaje kumurika ibikorwa byabo barabimurika.

Ku nshuro ya mbere JAMAFEST yabereye mu Rwanda,iya kabiri ibera muri Kenya,iya gatatu irimo kubera muri Uganda.Yatangiye ku itariki ya 07 Nzeli ikazarangira ku itariki ya 14 Nzeli 2017.

Yanditswe na KT Editorial
http://www.kigalitoday.com/eac/article/imbyino-nyarwanda-zanyuze-abitabiriye-jamafest-2017
Posté le 11/09/2017 par rwandaises.com