Pte Claude Ishimwe na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza bahamwe n’icyaha cyo kwica, barashe, Yvan Ntivuguruzwa mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka. Urukiko rwa gisirikare rumaze kubakatira gufungwa burundu. Naho abaregeraga indishyi zirenga miliyoni 80 Urukiko rwavuze ko bahabwa miliyoni 18.
Ba Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza na Claude Ishimwe uyu munsi ubwo bari bagiye gusomerwa n’Urukiko

Ba Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza na Claude Ishimwe uyu munsi ubwo bari bagiye gusomerwa n’Urukiko. Photo©J Uwanyirigira/Umuseke

Uru rubanza rwasomewe aho rwaburanishirijwe hafi cyane y’ahakorewe icyaha ahitwa CGM i Gikondo. Iburanisha mu mizi ryabaye mu kwezi gushize.

Aba basirikare baregwaga ibyaha bitanu birimo; ubufatanyacyaha mu bwicanyi, ubwambuzi bukoresheje kiboko, ubugande ku kazi, kurasa nta tegeko no konona ibintu by’undi ku bw’inabi, urukiko rwa gisirikare rwanzuyeko Pte Claude Ishimwe na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza bahamwe n’ibyaha baregwa.

Urukiko rwavuze ko Pt Claude Ishimzwe ubwe mu nyandiko yiyemereye ko we na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza barashe Ntivuguruzwa Aime Yvan, anasobanura neza uko babikoze kuva batangira akazi kugera igikorwa cyo kurasa kibaye iyo nyandikomvugo ikaba ariyo yakomeje no murukiko rukuru rwa Gisirikare.

Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza yemerera ko yagiye mu kazi afite imbunda irimo amasasu 30 ariko nyuma yo kurasa bagasanga harimo amasasu 18 naho Ishimwe claude mu nyandiko mvugo ye yemerako yagiye mu kazi afite imbunda irimo amasasu 30 bakaba barasanzemo amasasu 23.

Kubijyanye n’indishyi ziregwa Leta y’u Rwanda muri uru rubanza hashingiwe ku ngingo ya 47 y’itegeko ngenga No 03-2012-OR igika cya nyuma rigena imiterere n’imiterere imikorere n’ububasha bw’urukiko rw’ikirenga aho iyo ngingo ivuga ko imanza n’ibyemezo by’urukiko rw’ikirenga bigomba kubahirizwa n’izindi nkiko zose mu gihugu, urukiko rwa gisirikare rusanga ibikubiye muri iki kibazo hakurikizwa ibikubiye mu rubanza No RPA 0323-08-urukiko rukuru rwaciwe na SgT Gatete Innocent rwaciwe n’urukiko rw’ikirenga rwifashisije inyandiko z’abahanga rugasanga kugira ngo umukoresha ariwe Leta abe yaryozwe icyaha cyahamwe umukoresha wayo hagomba kurebwa niba icyangijwe cyarakozwe n’umukozi kandi akaba yaragikoze mu rwego rw’inshingano ze.

Ngo hakanarebwa niba hari mu masaha y’akazi, niba n’ibikoresho byakoreshejwe ari iby’akazi, niba icyaha cyakozwe cyari mu mabwirizwa bahamwe.

Urukiko rukurikije umvugo z’abaregwa rusanga Pte Nshyimyumukiza Jean Pierre na mugenzi we Inshimwe Claude rusanga batarubahirije amabwiriza bari bahawe y’akazi, urukiko rukaba rusanga ibikorwa bakoze batarabikoze mu rwego rw’inshingano zabo, bityo ngo rusanga nta nyungu Leta yari ifite murupfu rwa Ntivuguruzwa Aime Yvan, bityo rwanzura ko leta y’u Rwanda itagomba kuryozwa ibyaha bya Nshyimyumukiza Jean Pierre na Inshimwe Claude.

Uko indishyi zindi zizatangwa

Urukiko ariko rwategetse ko Pte Nshyimyumukiza Jean Pierre na Inshimwe Claude bagomba gufatanya kwishyura indishyi zikomoka ku byaha bakoze , ko Leta y’u Rwanda itagomba kwishyura indishyi muri uru rubanza.

Urukiko rwategetse ko Kampogore Esperance nyina wa Nyakwigendera azahabwa indishyi mporeza musaruro zingana na miliyoni 3.5 hamwe n’indishyi z’akababaro zingana na miliyoni 1.5 yose hamwe akaba yagenewe indishyi ingana na miliyoni eshanu.

Abavandimwe ba nyakwigendera bose hamwe uko ari barindwi bagenewe indishyi zingana na miliyoni zirindwi z’impozamarira bakaba banagenewe miliyoni 14 harimo ayo bakoresheje mu gushyingura n’ayo batanze bakurikirana urubanza.

Batamuriza Valeria nyiri akabari kakorewemo icyaha yagenewe indishyi ingana n’ibihumbi 200 y’ibintu byangijwe n’ibihumbi 100 by’igihombo yatewe n’iminsi yamaze adakora, yagenewe kandi indishyi z’ikurikirana rubanza z’aamafranga ibihumbi 50 n’igihembo cy’umwunganizi mu rukiko cy’ibihumbi magana atanu. Agenewe indishyi yo kuba yaratakaje abakiriya baganaga akabari zingana n’ibihumbi 500 yose hamwe akaba agenewe miliyoni 1,7.

Umuhoza Claudine umugore wa Nyakwigendera yagenewe indishyi z’impozamarira zingana n’ibihumbi 500 n’indishyi z’imporeza musaruro zingana n’ibihumbi500 ikurikirana rubanza ringana n’ibihumbi 50 igihembo cya avoka kingana n’ibihumbi 500, igwate y’igarama ingana n’ibihumbi 50 yose hamwe akaba miliyoni 1,6.

Hamwe Pte Claude Ishimwe na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza bategetswe kwishyura indishyi zingana na million 18.500.000

Izi ndishyi ngo zizatangwa hakurikijwe ubushobozi bw’abaregwa bazafatanya kuzitanga.

Urukiko rwibukijeko bikorwa nyuma y’iminsi 15 urubanza rumaze gusomwa, urubanza rukaba rwasomewe mu ruhamwe rw’abaturage aho icyaha cyakorewe.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW
Posté le 06/10/2017 par rwandaises.com